U Rwanda rugiye kwakira ‘ATP Challenger 75 Tour’ na ‘ATP Challenger 100’

Ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis (RTF), u Rwanda rugiye kuba igihugu cya mbere cy’Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyakiriye irushanwa rya “ATP Challenger 50 Challenger 75 na ATP Challenger 100, aho rizitabirwa n’abakinnyi barenga 70 barimo n’Abanyarwanda.
Iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere rizabera ku bibuga bya rizabera ku bibuga bya IPRC-Kigali Ecology Tennis Club, kuva tariki 24 Gashyantare kugeza tariki ya 9 Werurwe 2025.
Rizaba rigabanyije mu byumweru bibiri aho icyumweru cya mbere hazakinwa ATP Challenger 75 Tour kuva tariki kuva tariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2025 mu gihe ATP Challenger 10 Tour izakinwa hagati ya tariki 3 kugeza 9 Werurwe 2025.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025, habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste n’Umuyobozi w’Irushanwa, Arzel Mevellec cyari kigamije kugaragaza ishusho y’aho imyiteguro igeze ndetse n’ibyo kuryitegamo.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste, yavuze ko hari byinshi u Rwanda ruzungukira mu kwakira ATP Challenger 75 & 100.
Yagize ati: “U Rwanda rumaze kuba igicumbi cy’amarushanwa ya Tennis. Icyo bisiga ni ukuzamura ishusho y’u Rwanda. Icya kabiri ni ubukungu bw’Igihugu, abazaza, amahoteli ababagaburira byose bisiga ubukungu ku gihugu. Birasiga bisizemo abana ubushake bwo gukora cyane muri Tennis.”
Abajijwe ku kuba u Rwanda rwakira amarushanwa ari ku rwego mu mpuzamahanga ariko abanyarwanda ntibitware neza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko politiki yo guteza imbere siporo izafasha gukemera icyo kibazo.
Ati: “Uyu munsi ntituri aho twifuza na busa kandi ni ikintu kiremereye. Nitugera aho twifuza bizagaragara.”
Mu bakinnyi bitezwe harimo Umuholandi Jesper De Jong, Umufaransa Gabriel Debru ndetse n’Umunya-Argentine Marco Trungelliti wegukanye ATP Challenger 50 yabereye i Kigali mu 2024.
Abakinnyi bazitabira Irushanwa rya ATP Challenger 75 bazahatanira ibihembo bifite agaciro ka $100,000 mu gihe irya ATP Challenger 100 rizaba rifite agaciro ka $160,000.
Buri mukinnyi anyura muri iki cyiciro cy’aya marushanwa ya ATP Challenger, afite intego yo kugera mu bakinnyi 100 ba mbere no gukina amarushanwa ya ATP Tour na ’Grand Slam’.
Amwe mu mazina akomeye yazamukiye muri ATP Challenger Tour arimo nimero ya gatatu ku Isi muri Tennis, Umunya-Espagne Carlos Alcaraz n’abigeze kuba nimero ya mbere ku Isi barimo Umusuwisi Roger Federer, Umunya-Espagne Rafael Nadal n’Umunyamerika Andy Roddick, kongeraho Umunya-Argentine Juan Martin Del Potro wegukanye US Open mu 2009.


