U Rwanda rugiye kohereza izindi ngabo na Polisi muri Mozambique

Kuri uyu wa Kabiri, itsinda ry’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bitegura kwerekeza mu butumwa bwo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, baganirijwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda Vincent B. Sano.
Ni ibiganiro byabereye mu Birindiro bya Gisirikare bya Kami kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, aho Maj Gen Nyakarundi yabashyikirije ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda Paul Kagame.
Perezida Kagame yabibukije ko bagomba gusigasira ikinyabupfura, ubunyamwuga no kudatezuka ku ntego nyamukuru ibajyanye, yo guhashya burundu ibyihebe no kugarura amahoro arambye muri Mozambique.
Yashimangiye ko inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado guhera mu myaka itanu ishize, zakoze akazi gakomeye aboneraho gusaba abagiyeyo gukomeza uwo murego.
Iryo tsinda rishya rigiye koherezwa rishimangira umubano ukomeje kwimakazwa hagati y’u Rwanda na Mozambique, cyane ko ari ubufatanye bwashibutse ku busabe bw Guverinoma ya Mozambique bugashyigikirwa n’ubushake bw’Abakuru bw’Ibihugu byombi bwo kwishakamo ibisubizo birambye.
Taliki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi bagiye kurwanya ibyihebe bya Ansar al-Sunna mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.
Kuva icyo gihe Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique hamwe n’izoherejwe n’Umuryango wa SADC (SMIM) zarwanyije ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado.
Amahoro yaragarutse ndetse abaturage bongera gusubira mu byabo, ariko mu cyumweru gishize hongeye kumvikana ibitero by’ibyihebe mu Karere ka Macomia byafunze ubuhahirane bwako na Awasse ndetse na Pemba.
Gusa ibyo bitero byarahagaritswe ndetse hakurikiraho ibikorwa byo gukomeza guhiga ibyihebe aho byihishe hose.
Bivugwa ko uduce twibasiwe n’ibyihebeari utwari dutangiye gukurwami ingabo zoherejwe n’Afurika y’Epfo (SANDF).


