U Rwanda rugiye gushyiraho Kaminuza ya Gisirikare

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko harimo gutegurwa gahunda yo gushyiraho Kaminuza ya Gisirikare (National Defense University) izafasha kongera ubumenyi ku bari mu Ngabo z’u Rwanda inatange impamyabumenyi za gisirikare.

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yatangaje ko gushyiraho iyo kaminuza ya gisirikare biri mu rwego rwo kwagura ubumenyi ku basirikare basanzwe bahabwa amahugurwa.

Yavuze ko ubusanzwe amashuri makuru ya gisirikare atanga amasomo ya gisirikare ariko impamyabumenyi zigatangwa na Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Ati: “Mu Mashuri Makuru ya Gisikare ayo dufite ni menshi ariko ari ku rwego rwa kaminuza, dufite harimo ririya  shuri rya Gako (Rwanda Military Academy), tugira n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Nyakinama (mu Karere ka Musanze).

Gako batanga amagurwa mu cyiciro cy’Abofisiye bato, hanyuma Nyakinama igatanga amahugurwa kuri ba Ofisiye bakuru (abafite amapeti ya Majoro, Lt. Col. na ba Col).”

Minisitiri w’Ingabo Marizamunda yavuze ko hagiye gushyirwaho Kileji y’Igihugu ya Gisirikare, izajya yigisha abasirikare bakuru kuva ku bafite ipeti rya Koloneri kugeza kuri Jenerali.

Ati: “Ikizahinduka n’uko izaba Kamuza y’Igihugu ya Gisirikare (National Defense University), ifite izo Koleji uko ari eshatu, n’ibindi bigo harimo icy’ubushakashatsi, n’igishinzwe amahoro (Peace Academy), byose bihuriye muri Kaminuza ya gisirikare.”

Marizamunda yavuze ko iyo kaminuza ya gisirikare iteganyijwe gutangira vuba, ariko hazabanza gushingwa koleji yigisha Abasirikare Bakuru.

Minisitiri Marizamunda kandi yashimangiye ko impamyabumenyi zihabwa abize muri Kaminuza ya Gisirikare, izajya izitangira kuko ubusanzwe abasirikare barangije amasomo bazihabwaga na Kaminuza y’u Rwanda (UR).

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE