U Rwanda rugiye gushyiraho ishuri ry’icyitegererezo ku buziranenge bw’ibiribwa

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko biteganyijwe ko muri Kamena 2025, mu Rwanda hazaba hashyizweho ishuri ry’icyitegererezo muri buri Karere, aho kizajya cyigishirizwaho ibigo by’amashuri n’abandi batanga ibiribwa kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri ku ishuri.
Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024, ubwo RSB yasozaga amahugurwa y’abari mu ruhererekane rwo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ifunguro rya saa sita.
Ni ubukangurambaga bwatangijwe tariki ya 29 Ugushyingo 2024, bwakorewe mu Turere 11 tw’Igihugu, aho RSB yaganiriye nabo batanga amafunguro barimo abahinzi, abagemura ibiribwa, abayobozi mu Nzego z’ibanze, abayobora ibigo by’amashuri n’abandi, aho RSB ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP), yabahuguraga ku kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa.
Bimwe mu byo abo bagaragarije RSB harimo imbogamizi zituma batabasha gusobanukirwa neze uko bakwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa.
Gatera Emmanuel, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amabwiriza y’Ubuziranenge muri RSB yagize ati: “Mu gusangira amakuru nk’uko byagenze mu bukangurambaga, imbogamizi twabonye harimo kudahuza amabwiriza ku bisabwa kugira ngo ibiribwa bihahirwe abanyeshuri. Abahaha ugasanga ntabwo bahuza n’icyo amabwiriza y’ubuziranenge asaba.”
Gatera yasobanuye ko bitarenze ukwezi kwa Kamena umwaka utaha, hazaba hashyizweho ishuri ry’icyitegererezo muri buri Karere, rifasha mu guhangana n’izo mbogamizi abatanga ibiribwa ku mashuri n’ababiteka bahura na zo.

Ati: “Ibyo byose birimo guhinga, gutunganya umusaruro kugera kuri wa muntu uteka, kugira ngo abashe kugira uruhare kandi anabihuza n’ubuziranenge, ku bufatanye n’Akarere, n’abandi bafatanyabikorwa, tuzashyiraho ishuri ry’icyitegererezo abantu bakwigiraho. Nk’intego yacu ni ukugera ku bantu bose twatangiriyeho muri ya gahunda y’ubukangurambaga twigisha buri muntu ku giti cye.”
Yongeyeho ati: “Icyiciro gikurikiraho ni ukuganira n’abo dufatanya muri iyi gahunda ariko mu byifuzo byacu ni ukureba ku buryo bitazarenga ukwezi kwa Gatandatu umwaka utaha byaba byakozwe.”
Bamwe mu bari mu ruhererekane rwo kugemura no gutekera abanyeshuri bavuga ko hakiri imbogamizi mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibiribwa, bityo ko icyo kigo nigishyirwaho kizabafasha gutanga ibyujuje ubuziranenge.
Hakizimana Jean Damascene, rwiyemezamirimo ugemura ibiribwa ku mashuri mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Ahantu hari icyuho ni ukujya ku masoko, ukamenya ibyo uhitamo, akenshi ba rwiyemezamirimo. Kubera ko baba bashaka inyungu bihitiramo ibihendutse kuruta ibindi kuko ibihendutse rimwe na rimwe ntabwo biba byujuje ubuziranenge.”
Mujawamariya Odette, Umuyobozi w’ishuri rya Remera Catholic, yagize ati: “Twebwe dupimisha ijisho ibiribwa, hari ubwo usanga ba rwiyemezamirimo batuzanira ibiribwa byamunzwe. Batuzaniye ibikoresho, tukamenya ko iyi kawunga cyangwa se uyu muceri urakwiye.”

Gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri yatangiye iri mu mashuri acumbikira abanyeshuri gusa ariko guhera mu 2014 Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyizeho na gahunda yo kugaburira abiga mu mashuri yisumbuye biga bataha. Mu mwaka wa 2021 ni bwo yagejejwe ku banyeshuri kuva mu cyiciro cy’abiga mu y’inshuke kugera ku biga mu yisumbuye.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko kugeza ubu iyo gahunda igera ku banyeshuri basaga miliyoni 4, bo mashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano.
MINEDUC itangaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2023/24, muri iyo gahunda hashyizwemo ingengo y’imari y’asaga miliyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gihe muri uyu mwaka w’amashuri 2024/25 biteganyijwe ko uzarangira hashyizwemo miliyari 94 z’amafaranga y’u Rwanda agakoreshwa mu kugura ibiribwa ku mashuri, n’ibindi bikoresho byifashishwa muri iyo gahunda.
