U Rwanda rubona AI yakemura ibibazo byugarije ubuhinzi muri Afurika
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yagaragaje ko ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) niryimakazwa muri Afurika rizakemura ibibazo bigaragara mu buhinzi, birimo umusaruro wangirika, ubutaka bugunduka n’ibindi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025, ubwo yafunguraga Inama ya 21 y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (CAADP) iteraniye i Kigali kuva ku wa 29 ikazageza ku wa 31 Ukwakira 2025.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu bya Afurika, abashoramari, abahinzi n’abafatanyabikorwa batandukanye, bagamije kuganira ku buryo bwo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi, kongera umusaruro, kugabanya iyangirika ry’ibihingwa no guteza imbere imirire myiza.
Dr. Bagabe yavuze ko ikoranabuhanga rikenewe cyane mu guteza imbere ubuhinzi muri Afurika, aho rifasha mu gukora ubushakashatsi mu gusazura ubutaka, kumenya ibyakorwa ngo bwere neza n’ibindi.
Yagize ati: “Tugomba kongera ubushobozi mu ikoranabuhanga, ubushakashatsi bushingiye kuri AI, no gufata ibyemezo hashingiwe ku makuru, byose bishyigikiwe n’imikorere myiza y’ikoranabuhanga.”
Uwo yavuze ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zishingiye ku ikoranabuhanga n’ubumenyi mu guhangana n’ibyangirika ry’ibihingwa mu gihe cy’isarura, cyane cyane nk’ibigori, ibishyimbo, imboga n’imbuto.
Yagize ati: “Tugomba kugabanya iyangirika ry’ibihingwa mu gihe cy’isarura. Ubu mu Rwanda ibyangirika nk’ibigori n’ibishyimbo biri hagati ya 10% na 13%. Intego yacu ni uko mu 2029 bizaba byagabanyutse bikagera munsi ya 5%.”
Imibare ya MINAGRI igaragaza ko ibigori byangirika ku gipimo cya 13%, ibishyimbo 11.3%, umuceri 12.4%, naho inyanya zigera kuri 33.5%.
Dr Bagabe yashimangiye ko Afurika ishimira u Rwanda ku buryo bushyira mu bikorwa ingamba zifatika zo guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa.
Yavuze ko nubwo inzara yagabanyutse cyane mu Rwanda no muri Afurika, ingwingira ku bana rikiri ikibazo gikomeye.
Ati: “Nubwo abashonje ari bake, abana bafite ikibazo cy’imirire mibi baracyari hafi ya 30%. Intego yacu ni uko mu 2029 uwo mubare uzaba uri munsi ya 15%.”
Mu Rwanda igihembwe cy’ihinga cya 2024 A, ibigori byarageze kuri toni 507.000, bivuye kuri toni 390.000 mu 2023 A, naho ibirayi byarazamutse bigera kuri toni 692.000 ugereranyije na toni 667.000 mu mwaka wabanje.
Abanyafurika biringiye iterambere kuri CAADP
Gahunda igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ya CAADP (Comprehensive Africa Agriculture Development Programme) yashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu 2003 i Maputo muri Mozambiuqe, aho ibihugu 54 byiyemeje kugenera ubuhinzi nibura 10% by’ingengo y’imari y’igihugu buri mwaka.
Mu 2014, i Malabo (Guinée Equatoriale), abayobozi b’Afurika biyemeje kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu, kurwanya inzara no kugabanya ubukene, bashimangira ko ubuhinzi ari moteri y’iterambere.
Nyuma y’isuzuma rya 2023 ryerekanye ko ibihugu byinshi bitageze ku ntego za Malabo, Afurika yinjiye mu cyiciro gishya cya Kampala (2025-2035), cyibanda ku mpinduramatwara y’ubuhinzi yihuse, imirire myiza n’ubuhinzi burambye bwihanganira imihindagurikire y’ibihe.
Inama ya 21 ya CAADP PP iteraniye i Kigali yibanze ku gufata ibyemezo bifatika bizafasha gushyira mu bikorwa Gahunda y’imyaka 10 ya Kampala, mu guteza imbere ubuhinzi burambye butanga akazi n’amahirwe mashya, kandi butuma Afurika yose yihaza mu biribwa.




