U Rwanda n’u Bushinwa byasinye amasezerano yo kwagura ubufatanye
Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa byasinyanye amasezerano agamije kwagura ubufatanye mu ishoramari, ubucuruzi n’ikoranabuhanga hagati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano yashyizweho umunono n’abahagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo giteza imbere ishoramari ry’Abashinwa baba mu mahanga, (Hongqiao Overseas Chinese Business Association Expo and Trade Promotion Center).
Ayo masezerano yasinyiwe mu Imurikabikorwa Mpuzamahanga ku byinjizwa mu Bushinwa (China International Import Expo: CIIE) riri kubera i Shanghai mu Bushinwa, kuva ku wa 05 Ugushyingo 2025 kugeza ku wa 10.
Aya masezerano yitezweho gukomeza ubifatanye, akaba urubuga rwo kureshya abashoramari b’Abashinwa mu Rwanda, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda byoherezwa mu Bushinwa no gushyigikira iterambere ry’inganda ndetse n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Mbere y’uko iryo murikagurisha ritangira ku wa 04 Ugushyingo, Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yatangaje ko igiye gushyira umukono ku masezerano yorohereza abahinzi ba avoka kuzohereza mu Bushinwa nyuma yo gusanga ibicuruzwa by’u Rwanda bikunzwe muri icyo gihugu.
U Rwanda rwitabiriye icyo gikorwa, ruri kumurika ibicuruzwa bibirimo ikawa, icyayi, ubuki, urusenda, macadamia n’ibindi byoherezwa mu Bushinwa.
Iyo Ambasade yagaragaje ko CIIE iha u Rwanda amahirwe yo kuharagaza ubushobozi bwarwo mu nzego zitandukanye nk’ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo, guteza imbere umuco ndetse n’ibindi bigaragaza uburyo igihugu gikomeje gutera imbere.
U Rwanda rukomeje guteza imbere imikoranire yarwo n’u Bushinwa mu ngeri zitandukanye ndetse ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri icyo gihugu byarazamutse aho byavuye kuri miliyoni 35 z’Amadolari ya Amerika (arenga miliyari 50 Rwf) mu 2019, bikagera kuri miliyoni 160.6 z’amadolari mu 2024.

