U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 10
Image

U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu birebana n’ubutabera, hagati y’Ikigo cy’ u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) n’Ikigo cyo mu Bushinwa gipima uturemangingo ndangasano (DNA Service Center (Hong Kong).

Ayo masezerano yashyizweho umukono ahagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel ku ruhande rw’u Rwanda na Ambasaderi wa Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa mu Rwanda, GAO Wenqi.

Ubwo buryo ni intangiriro y’igihe cy’impinduka mu rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda. Bizafasha mu isesengura rya ADN riteye imbere kugira ngo rikemure ibibazo bigoye, ibikoresho bikomeye byo kurinda abana, no kugenzura umwirondoro, ku buryo u Rwanda ruba icyitegererezo, ihuriro mu bijyanye no gufata ibimenyetso byifashishwa muri urwo rwego mu karere.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yagize ati: “Ni intambwe ikomeye ku Rwanda, kongera ubushobozi bw’ubutabera, guteza imbere ubutabera no kurengera abaturage bacu. Hamwe n’u Bushinwa, twashyizeho urufatiro rw’u Rwanda nk’ihuriro ry’akarere  ry’icyitegererezo mu by’amategeko.”

U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye, binyuze mu bikorwa remezo birimo kunoza imikoranire mu kubaka ibikorwa remezo nk’aho Ubushinwa bwubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II, rutanga megawati 28.

Mu bikorwa by’ubuhinzi bugamije kunoza imirire myiza, u Bushinwa bwagejeje mu Rwanda umushinga wo guhinga ibihumyo, ubu bikaba ari umushinga witabirwa cyane n’abahinzi babigize umwuga mu Rwanda.

Hari kandi kuba haranubatswe uruganda rwa Sima mu Rwanda, ubu rukora sima nziza mu Karere ka Muhanga ikaba iziba icyuho cyo gutumiza sima hanze y’u Rwanda, rwatanze akazi ku Banyarwanda, runazamura ubukungu muri rusange.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel
Ambasaderi wa Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa mu Rwanda, GAO Wenqi
Amasezerano yasinyweho n’Umuyobozi wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa na YIN Ye, uhagarariye BGI Group
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE