U Rwanda n’u Bufaransa byemeje imirongo iyobora ubufatanye mu bya Gisirikare

Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa zasinye ku nyandiko mvugo nshya yagarutse ku mirongo migari izayobora ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare kugeza mu mwaka wa 2025.
Ni amasezerano yasinywe mu gihe itsinda rya RDF riyobowe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare Brig. Gen. Patrick Karuretwa, ryasoje ibiganiro bya Komisiyo ya Gisirikare ihuriweho n’impande zombi byabereye i Paris mu Bufaransa.
Iyo nama ibaye ku nshuri ya kabiri igamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ingabo z’ibihugu byombi.
Uru ruzinduko rukurikira urw’itsinda ry’Ingabo z’u Bufaransa ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane n”bihigu byo mu Majyepfo y’Isi Brig Gen Fabien Kuzniak, muri Kamena umwaka ushize.
Iryo tsinda ryari rizanywe no gusuzuma imiterere y’ubutwererane bwa RDF n’Ingabo z’u Bufaransa mu bya Gisirikare no kurebera hamwe amahirwe yo kurushaho kongera ubwo bufatanye.
Icyo gihe bahuye nitsinda riyobowe na Brig. Gen. Karuretwa, ndetse banasura Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga ndetse impande zombi na bwo zahererekanyije amasezerano ya mbere zasinyanye ku wa 8 Kamena 2023.


