U Rwanda ntirwatunguwe n’uko Perezida Tshisekedi yemeye kuganira na M23

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Mukuralinda Alain, yatangaje ko u Rwanda rutatunguwe n’uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yemeye kuganira n’umutwe wa M23 bahanganye mu ntambara y’amoko irimbanyije mu Burasirazuba.
Yashimangiye ko icyo u Rwanda rwifuza ari uko ibyo bazaganira bizashyirwa mu bikorwa kandi imirwano mu Burasirazuba bwa RDC, igahagarara.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Angola, ku wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025, byatangaje ko nyuma y’uruzinduko ruto Perezida rwa Tshisekedi i Luanda, hemejwe ko Angola izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye umutwe wa M23 n’abahagarariye uruhande rwa Leta ya Congo.
Perezidansi ya Angola yemeje ko ibyo biganiro bizabera i Luanda mu minsi mike iri imbere.
Nyamara Perezida Tshisekedi yari yaratsimbaraye avuga ko atazigera aganira na rimwe n’umutwe wa M23, yita uw’iterabwoba ndetse akavuga ko abawugize atari Abanyekongo.
Mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2024, Mukuralinda yavuze ko kuba Perezida Tshisekedi yemeye kuganira na M23 bitatunguranye.
Yagize ati: “Ntabwo byatunguranye, wenda abantu bakunze kumva Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Tshisekedi n’abagize Guverinoma, bavuga ko nta biganiro bazagirana n’uyu mutwe, ngira ngo ni cyo cyatumye abantu benshi batungurwa.”
Yumvikanishije ko usuzumye uko ikibazo RDC ifitanye na M23, kuva imirwano yakongera kubura Abakuru b’Ibihugu bakunze kwereka Perezida Tshisekedi ko abo bahanganye ari Abanyekongo kandi ko bakwiye kwicarana bagakemura ibibazo bafitanye.
Mukaralinda yavuze ko Tshisekedi atazongera guhakana ko M23 ari Abanyekongo, ahamya ko Perezida Tshisekedi yemeye ibiganiro byeruye na bo.
Yagize ati: “Yari yarangije no kubyemerera abakuru b’Ibihugu mu nama zitandukanye, noneho abyemeye ku mugaragaro natwe twese rubanda tubyumva; kuko niba yagiye muri Angola, igatangaza ko igiye kureba uburyo M23 izaganira na Guverinoma ya Congo ntabwo waganira n’abantu badahari.”
Mukuralinda yibukije ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Kayikwamba Juduth, na we ubwo yari mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye yayemeye ko ibibazo by’Abanyafurika ari bo ubwo bakwiye kubyikemurira.
Inama iheruka guhuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango y’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Ubukungu bw’Amajyepfo y’Afurika (SADC) yari yanzuye ko RDC igomba kuganira n’imitwe yose bafitanye ikibazo harimo na M23.
Mukaralinda yashimangiye ko ubu noneho Perezida Tshisekedi ubwo yemeye inzira y’ibiganiro bitanga icyizere, kuko n’ubundi ari yo nzira rukumbi yakemura icyo kibazo.
U Rwanda kenshi rwasabye ko ikibazo cya M23 ifitanye na Leta ya Congo, cyakemuka mu buryo bw’ibiganiro kandi Mukuralinda yahamije ko u Rwanda rwishimira ubu buryo bwo kuganira kandi rubona ko buzatanga umusaruro.
Yagize ati: “Igihe kirageze ngo hafatwe imyanzuro bitari uburyo bwa nyirarureshwa. Hashyizweho uburyo noneho yashyirwa mu bikorwa.”
Yongeyeho ati: “Niba ari byo Leta ya Congo yihitiyemo, ikanahitamo umuhuza, icy’ingenzi ni uko ibyo bazaganira bizafatwaho imyanzuro igashyirwa mu bikorwa.”
Yumvikanishije ko icyo u Rwanda rushaka ari uko imyanzuro yava muri ibyo biganiro yatuma imirwano ihagarara, bityo amahoro akagaruka mu Burasirazuba bwa RDC.
RDC ishinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa M23 wafashe ibice binyuranye birimo Umujyi wa Goma wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uwa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Guverinoma y’u Rwanda yagiye igaragariza Leta ya RDC n’amahanga ko nta ruhare ifite muri ibyo bibazo ko ahubwo yakora igishoboka cyose uwo muturanyi wayo akagera ku mahoro arambye.
M23 igizwe n’Abanyekongo barwanye Leta ya RDC, bashinja kuba yica bene wabo abandi ikabamenesha, bakaba barahungiye hiryo hino mu bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2021 ni bwo M23 yeguye intwaro ngo irwanirire abo baturage biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamurenge bavuga Ikinyarwanda.
Kugeza ubu Rwanda rucumbikiye impunzi z’abo baturage zisaga ibihumbi 100.