U Rwanda ntirwanyeganyeze ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena 2024.
Mu kwezi kwa Mata, Ikipe y’u Rwanda yamutseho imyanya ibiri iva ku mwanya wa 133 igera ku mwanya wa 131 n’amanota 1112.44 ku rutonde rwa FIFA.
Muri uku kwezi kwa Kamena, ikipe y’Igihugu yakinnye imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Muri iyi mikino Amavubi yatsinzwe na Benin igitego 1-0 mu mukino wabereye Côte d’Ivoire ndetse atsinda Lesotho igitego 1-0 cyatsinzwe na Jojea Kwizera mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo.
Kugeza ku munsi wa kane, u Rwanda ni rwo ruyoboye itsinda n’amanota arindwi runganya na Bénin ndetse na Afurika y’Epfo.
Urutonde rwashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), kuri uyu wa 20 Kamena, rugaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanyeganyeze kuko rwagumye ku mwanya wa 131 rwiyongeraho amanota rugira 1114.15 ruvuye ku manota 1112.44.
Nta mpinduka kandi zabaye mu bihugu 10 bya mbere ku Isi, aho urutonde ruyobowe na Argentine ikurikiwe n’u Bufaransa, u Bubiligi, Brésil, u Bwongereza, Portugal, u Buholandi, Espagne, Croatia n’u Butaliyani.
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya 12), Sénégal (18), Misiri (36), Côte d’Ivoire (37) Nigeria (38), Tunisia (41), Algeria (44), Cameroun (49), Mali (50), Cameroun (51), Afurika y’Epfo (59).
Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 61, Uganda (94), Kenya (108), Tanzania (114) n’u Burundi (140).
Muri rutonde rwa Kamena, Tanzania yamutseho imyanya (5) iva ku mwanya wa 119 igera ku mwanya wa 114.
Urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 18 Nyakanga 2024.