U Rwanda ntirwahiriwe mu guhatanira kuzamuka mu Itsinda rya gatatu rya ‘Billie Jean King Cup’

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Tennis ntiyahiriwe mu mukino wa mbere wa kamarampaka mu guhatanira kuzamuka mu Itsinda rya gatatu mu Irushanwa rya ‘’Billie Jean King Cup 2025’’ ku Mugabane wa Afurika, aho yatsinzwe na Togo imikino 3-0.

Iyi mikino yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nyakanga 2025, kuri IPRC Kigali.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro nyuma yo kuyobora Itsinda C naho Togo yayoboye itsinda B.

Umutoza w’u Rwanda, Rutikanga Sylvain, yari yahisemo gukoresha abakinnyi batatu barimo Lia Kaishiki,
Umumararungu Gisèle na Tuyishime Sonia.

Ni mu gihe Lia Kaishiki usazwe ari nimero ya mbere mu bakina mu Rwanda, yaruhukijwe mu mukino bakina ari babiri.

Umumararungu Gisèle wakinnye umukino wa mbere ntiyorohewe na
Ayawayi Dotse wo muri Togo amaseti 2-1 (2-6, 6-3, 2-6) mu gihe Lia Kaishiki Mosimann yatsinzwe na Ami Diwiniga Grace Dougah amaseti 2-0 (2-6, 2-6) mu mukino wa kabiri.

Mu bakina ari babiri, Lia Kaishiki na Tuyisenge Olive na Tuyishime Sonia na bwo u Rwanda ntirworohewe n’ikipe y’igihugu ya Togo igizwe na Ami Diwiniga Grace Dougah ba Valentine Talaki kuko batsinzwe amaseti 2-0 (6-2, 6-1).
Gutsinda uyu mukino byongereye amahirwe Togo yo kuba iya mbere mu bihugu bitatu bihataniye kuzamuka mu Itsinda rya gatatu aho isabwa gutsinda Cameroun umukio umwe igahita izamuka.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Gatanu ruhura na Cameroun mu gihe Togo izasoza ihura na Cameroun ku wa Gatandatu.

Umumararungu Gisèle yakinnye mu bakina ari umwe, no mu bakina ari babiri
Abakunzi ba Tennis bari benshi muri IPRC Kigali bashyigikiye Ikipe y’Igihugu
Togo yatsinze u Rwanda no bakina ari babiri
Lia Kaishiki yakinnye na Ayawayi Dotse mu mukino wa Kabiri wahuje u Rwanda na Togo
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE