U Rwanda ntirwahiriwe mu guhatanira kuzamuka mu Itsinda rya gatatu rya ‘Billie Jean King Cup’

Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Tennis ntiyahiriwe mu mukino wa mbere wa kamarampaka mu guhatanira kuzamuka mu Itsinda rya gatatu mu Irushanwa rya ‘’Billie Jean King Cup 2025’’ ku Mugabane wa Afurika, aho yatsinzwe na Togo imikino 3-0.
Iyi mikino yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nyakanga 2025, kuri IPRC Kigali.
U Rwanda rwageze muri iki cyiciro nyuma yo kuyobora Itsinda C naho Togo yayoboye itsinda B.
Umutoza w’u Rwanda, Rutikanga Sylvain, yari yahisemo gukoresha abakinnyi batatu barimo Lia Kaishiki,
Umumararungu Gisèle na Tuyishime Sonia.
Ni mu gihe Lia Kaishiki usazwe ari nimero ya mbere mu bakina mu Rwanda, yaruhukijwe mu mukino bakina ari babiri.
Umumararungu Gisèle wakinnye umukino wa mbere ntiyorohewe na
Ayawayi Dotse wo muri Togo amaseti 2-1 (2-6, 6-3, 2-6) mu gihe Lia Kaishiki Mosimann yatsinzwe na Ami Diwiniga Grace Dougah amaseti 2-0 (2-6, 2-6) mu mukino wa kabiri.
Mu bakina ari babiri, Lia Kaishiki na Tuyisenge Olive na Tuyishime Sonia na bwo u Rwanda ntirworohewe n’ikipe y’igihugu ya Togo igizwe na Ami Diwiniga Grace Dougah ba Valentine Talaki kuko batsinzwe amaseti 2-0 (6-2, 6-1).
Gutsinda uyu mukino byongereye amahirwe Togo yo kuba iya mbere mu bihugu bitatu bihataniye kuzamuka mu Itsinda rya gatatu aho isabwa gutsinda Cameroun umukio umwe igahita izamuka.
U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Gatanu ruhura na Cameroun mu gihe Togo izasoza ihura na Cameroun ku wa Gatandatu.



