U Rwanda ntirutungurwa n’abakoresha itangazamakuru mu guhungabanya amatora

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda badatungurwa n’ibikorwa by’abakoresha itangazamakuru bibasira ubuyobozi bw’u Rwanda n’abaturage muri rusange, bagamije inyungu za politiki ubu bwo bikaba bigamije guhungabanya imigendekere myiza y’amatora.
Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byatangaje ko Abanyarwanda bahisemo kudakomeza gusubiza ibyo bihuha bidafite ishingiro kuko byasobanuwe kenshi kandi ku buryo buhagije.
Itangazo ryashyizwe hanze riragirsa riti: “Abanyarwanda ntibagitungurwa n’ibyo bikorwa by’abo bakoresha itangazamakuru mu nyungu zabo bwite, ahanini bigamije guhungabanya imigendekere myiza y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Ibi ngo bijyanye kandi no kuba, hafi y’umupaka w’Uburengarazuba bw’u Rwanda, mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukomeje gukingirwa ikibaba, hagamijwe kugirira nabi u Rwanda no gushyigikira “ihinduka ry’ubutegetsi” rimaze igihe ritangajwe na Perezida wa DRC.
“[…] lyi ntego ntizigera igerwaho, kuko Abanyarwanda biyubakiye politiki itajegajega ishingiye ku bumwe no gukorera mu mucyo muri iyi myaka ishize.
Inzira ya demokarasi u Rwanda rwahisemo izakomeza; kandi, mu mahoro no mu bwisanzure, Abanyarwanda bazihitiramo abo bifuza ko babayobora mu gihe kiri imbere.”