U Rwanda n’Ikigega GEF bashoye miliyari 58 Frw mu gusubiranya ibidukikije byangijwe

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 3, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Imyaka 18 irashize u Rwanda n’Ikigega cy’Isi cyo kubungabunga Ibidukikije, Global Environment Facility (GEF) bafatanya mu gutera inkunga imishinga yo gusubiranya ahari ibidukikije byangijwe bikaba bimaze gushorwamo miliyari zisaga 58 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 44 z’amadolari y’Amerika).

Ibyanya bibumbatiye ibidukikije byibandwaho birimo Pariki z’Igihugu, ibishanga n’ibindi bibumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima.

Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024, ubwo Umuyobozi Mukuru  w’Ikigo cya GEF Carlos Manuel Rodriguez yasuraga u Rwanda aje kureba aho imishinga bakora n’u Rwanda igeze.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Carlos yashimye u Rwanda ko ari igihugu cy’intangarugero mu gushyira mu bikorwa imishinga, by’umwihariko ahamya ko iyo kubungabunga ibidukikije ruyikora neza.

Ati: “Niba hari igihugu cyashoboye gukora neza uburyo bwo kubungabunga ibidukikije ni u Rwanda. Mu bihugu byose dukorana, ruza ku isonga mu gushyira mu bikorwa imishinga dukora, u Rwanda ni intangarugero mu gukoresha neza umutungo rufite.”

Uwo muyobozi kandi yavuze ko uruzinuko rwe  rwari rugamije kandi gukomeza gushimangira ubufatanye mu mishinga yo kurengera ibidukikije mu Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), gitangaza ko nyuma y’aho u Rwanda rwinjiye mu mikoranire na GEF byarufashije kubungabunga ibyanya byahariwe Pariki z’Igihugu n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera, yumvikanishije ko ubwo bufatanye na GEF, bwatangiye mu mwaka wa 2006, bukaba bwaratanze umusaruro ukomeye mu gukumira abangizaga ibidukikije, cyane ko hari hashize imyaka mike u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari ibibazo byinshi byugarije Igihugu harimo no kwangiza ibidukikije.

Yashimangiye ko ubu ibyo byanya byasubiranyijwe binyuze muri ubwo bufatanye na GEF.

Ati: “Twatangiye gukorana mu 2006, umushinga wa mbere watangiye ni ugukorera muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, Nyungwe, n’iy’Ibirunga. Hari ibibazo bikomeye muri ibyo byanya bikomye, Nyungwe hari ubwo yafatwaga n’inkongi kubera impamvu zitandukanye, uwo mushinga wafashije gusuzuma ikibitera, niba harimo ibyonnyi (ibyatsi bidakenewe) tukabikuramo, mbese kongera gusazura ishyamba”.

Yakomeje avuga ko muri uyu mushinga ari ho hakozwe ibikorwa byo kwegera abajyaga bangiza ibiti byo muri izo Pariki bashishikarizwa kubireka, ndetse hashyirwamo ingamba zisumbuyeho zo kuzibungabunga.

Madamu Kabera kandi yavuze ko izo ngamba zo kubungabunga Pariki zakomereje ku ishyamba rya Gishwati Mukura aho hari abaturage baricukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bakangiza ibiti byaryo, maze bakurwamo kuri ubu ikaba yarabaye Pariki yemewe ku rwego mpuzamagaha.

Usibye ibi kandi, REMA ivuga ko GEF ari yo yatanze inkunga y’ibanze yo gutunganya ibishanga bine byo mu Mujyi wa Kigali, birimo gutunganywa muri iki gihe, harimo igishanga cya Rwampara, icya Gikondo, icya Nyabugogo, icya Rugenge ahazwi nko mu Rwintare na n’icya Kibumba. 

GEF yeteye inkunga umushinga wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga gihuriweho n’Uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza na Gisagara wiswe Green Amayaga ugeze kuri ½ ngo urangire.

REMA itangaza ko yatanze muri GEF umushinga ukeneye inkunga yise Nyungwe-Ruhango, uzasubiranya ahari ibidukikije byangijwe mu gace ka Ruhango, Muhanga na Nyamagabe, ikazatwara asaga miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 10 z’Amadolari y’Amerika).

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 3, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE