U Rwanda na Yorodaniya mu kwagura ubufatanye mu bucuruzi 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 29, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Visi Perezida w’Urugaga rw’Abacuruzi rwa Amman (ACC), Nabil Khatib, yaganiriye na  Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya James Ngango, ku gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi no gusuzuma amahirwe aboneka mu ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Itangazo ACC yashyize hanze ku wa 28 Ukwakira, ryagaragaje ko  Khatib yavuze ko ibyo  biganiro bije ari ibisubizo by’uruzinduko rw’intumwa ya Jordan iherutse kugirira mu Rwanda mu Ukwakira umwaka ushize, rwari ruyobowe na Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi Yarub Qudah, ari kumwe n’abahagarariye urwego rw’abikorera.

Urwo ruzinduko rwanakorewemo inama  ya Komite ihuriweho y’Ubucuruzi n’Ishoramari, ndetse n’Inama y’Ubucuruzi ihuza u Rwanda na Yorodaniya (Jordan).

Ambasaderi Ngango yemeje ko u Rwanda  rwiyemeje gushimangira umubano mu by’ubukungu na Jordan no kwagura amarembo y’ubufatanye  mu nyungu z’ibihugu byombi. 

Khatib na we yavuze ko ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda ari intambwe igamije gushyira mu bikorwa no kwagura ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari, asaba ko hategurwa imurikagurisha ryihariye  ry’ubucuruzi rihuza impande zombi.

Yagaragaje ko urwego rw’ubucuruzi na  serivisi rwa Jordan  rwiyemeje guteza imbere umubano n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, cyane cyane muri iki gihe Isi n’akarere bihanganye n’ibibazo bisaba ubufatanye bukomeye kugira ngo ubukungu burusheho gukomera.

Khatib yongeyeho ko Ambasaderi w’u Rwanda yatanze igitekerezo cyo gutegura ihuriro ry’ubucuruzi rihuriweho ku wa 13 Ugushyingo i Amman, ku bufatanye  n’inzego za Leta n’iz’abikorera muri Jordan.

Iryo huriro rikazaba ritegura  inama ya Komite  ihuriweho na Jordan n’u Rwanda, iteganyijwe kubera i Amman muri Werurwe 2026.

Ambasaderi Ngango kandi yagaragaje ko ihuriro ry’ubucuruzi riteganyijwe rizaba urubuga rw’ibiganiro hagati y’inzego z’ubucuruzi kandi rizafasha mu gushakisha amahirwe y’ishoramari ahuriweho mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukerarugendo, serivisi n’ikoranabuhanga.

Iryo huriro kandi rikaba rizongera imikoranire mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi no koroshya imikoranire mu nzego z’ubucuruzi no gushimangira amasezerano y’ubufatanye bw’ahazaza.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 29, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE