U Rwanda na UAE byiyemeje gufatanya mu burezi

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kwimakaza iterambere rw’urwego rw’uburezi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Werurwe 2024, na Minisisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, n’Umunyamabanga wa Leta wa UAE Noura bint Mohammed Al Kaabi.
Ni mu gihe abo bayobozi bombi bayoboye Inama ya Komite Ihuriweho ishinzwe ubutwererane bw’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Iryo tsinda ryiga ku butwererane bw’ibihugu byombi, ryasesenguye inzira nshya zo kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zinyuranye.
Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko ubufatanye mu rwego rw’uburezi bugamije guhererekanya ubunararibonye, ubufatanye mu bushakashatsi, kubaka ubushobozi n’ibindi.
Yagize ati: “Binyuze muri ubu bufatanye, tugamije guteza imbere ihererekanyamakuru ku burezi, ubufatanye mu bushakashatsi, kubaka ubushobozi, no kubaka umusingi w’ahazaza aho urubyiruko rwacu rushobora kwibeshaho muri iyi Si yabaye nk’Umudugudu.”
U Rwanda na UAE bifitanye umubano ukomeje kwiyongera, ndetse mu bihe bitandukanye ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ishoramari hagati yabyo, ajyanye n’umutekano no kurwanya iterabwoba.
By’umwihariko, Leta y’u Rwanda yagaragaje ubushake bwo gukorana na UAE mu guteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa mu isanzure.


