U Rwanda na Singapore mu bufatanye bwubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ubwo yatangizaga Inama yiga ku ikoranabuhanga ridaheza mu rwego rw’Imari (IFF), Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimye imikoranire y’u Rwanda na Singapore mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yabigarutseho mu gihe u Rwanda na Singapore bimaze imyaka ikabakaba itanu bishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga n’imikoranire byiswe ‘Financial Trust Corridor’.

Iyo mikoranire igira uruhare muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari, aho bitarenze mu 2029 mu Rwanda hazaba habarizwa ibigo birenga 300 bitanga izo serivisi ndetse bikazaba byarahanze nibura imirimo 7.500.

Nanone kandi ikoranabuhanga mu rwego rw’imari rigomba kuba ryaracengeye ku kigero cya 80%, ikazaba ari intambwe ikomeye ugereranyije n’uko uru rwego ruhagaze uyu munsi.

Perezida Kagame yavuze ko Inama ya IFF ibaye ku nshuro ya kabiri, ari igihamya cy’umusaruro w’ubufatanye buzira amakemwa hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Iyi nama na yo ni igihamya cy’ubufatanye bwihariye hagati y’u Rwanda na Singapore mu guharanira kubyaza umusaruro ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Twiteguye gukomeza gukorera hamwe.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo mikoranire ihari mu gihe urubyiruko rw’u Rwanda n’Afurika rusobanukiwe ikoranabuhanga ku buryo bitanga icyizere ko Afurika ishobora guhatana n’igice gisigaye cy’Isi kandi ikagera ku ntsinzi.

Yavuze ko iyo urebye uburyo ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari uburyo byiyongera, usanga bitanga icyizere.

Ati: “Mu myaka ishize, umubare w’ibigo by’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari byikubye inshuro eshatu. Ibyo bigo, byaba ibito n’ibinini, bikomeje guhindura bihereye mu mizi serivisi zacu z’imari. Ibyo tubibona by’umwihariko mu guhererekanya amafaranga kuri telefoni, na serivisi zo kohererezanya amafaranga y’impano.”

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko ubushakashatsi bwagaragaje ko uretse mu Rwanda, ku Isi urwo rwego ruzaba rwinjiza nibura miloiyari 40 z’amadolari bitarenze mu 2028.

Abahanga mu ikoranabuhanga bahunga Afurika

Perezida Kagame yavuze mu gihe Afurika irimo guhatanira kwimakaza ikoranabuhanga mu rwego rw’Imari, igihanganye n’icyuho cy’urubyiruko rw’Afurika rw’abahanga bakomeza kwimukira ku yindi migabane rushakayo imirimo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe  (AU), bugaragaza ko nibura urubyiruko rw’abahanga basaga 70.000 bava muri Afurika buri mwaka bagiye gushaka amahirwe y’ubuzima ku yindi migabane.

Perezida Kagame avuga ko mu bimukira haba harimo abahanga mu by’ikoranabuhanga basiga umugabane bakajya gukora hanze y’Afurika. Ati: “Ariko iki kibazo cyose si icyabo. Ntabwo bakwiye kubiryozwa, ntekereza ko ari twe bamwe mu bayobozi dukwiye kubibazwa.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko Afurika icyugarijwe n’uko kubaka serivisi zitagira n’umwe zisigaza inyuma bikiri ingorabahizi kuko usanga abagore bakora mu mirimo itanditswe bibagora kugera kuri serivisi z’imari by’umwihariko zifashisha ikoranabuhanga.

Ati: “Dukwiye kubona ibi bintu nk’ubutumire bwo gukoresha neza ubushobozi dufite ndetse natwe tugashyigikirana. Gufata mu biganza byacu iterambere tugeraho, si ikintu dushobora gusaba abandi ngo bakidukorere.”

Perezida Kagame kandi yashomangiye ko buri Munyafurika akwiye gufata mu nshingano gukemura ibibazo imbogamizi ziri mu rwego rw’imari, aboneraho kugaragaza ko n’abashinga ubucuruzi bakwiye kugira icyo bakora mu kubakira abashoramari icyizere.

Yanagarutse kandi ku buryo u Rwanda rwakoze ishoramari ryitondewe mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga no mu kongera ubumenyi, asaba abitabiriye iyo nama bose kubigira intego kurema ikirere kizima cy’ubucuruzi.  

Yasabye abitabiriye gufatanya mu kurwanya ibyaha n’ubujura bikorerwa ku ikoranabuhanga, yemeza ko nta cyiza nk’ubufatanye ari na bwo butanga icyizere kirambye.

Perezida Kagame yashimiye abitabiriye iyo nama babarirwa mu 3.000 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi barimo abayobozi, abashoramari n’ibigo by’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari bakaba bahuje ibiganiro mu kwihutisha politiki n’ubugenzuzi, bihanga amahirwe y’ubufatanye bw’igihe kirekire.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE