U Rwanda na RDC bashyize umukono ku masezerano yerekeranye n’ubukungu
Inyandiko ya deparitoma ya Amerika yashyizwe ku mugaragaro ku wa 7 Ugushyingo, igaragaza ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyize umukono ku masezerano yerekeye gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu Karere (REIF).
REIF ni umushinga ukubiye mu masezerano y’amahoro impande zombi zasinyaniye i Washington, ku wa 27 Kamena 2025.
Uyu mushinga wubakiye ku bufatanye mu nzego zirimo ingufu, ibikorwa remezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima rusange, ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Amasezerano ya Washington arimo ingingo enye zinyuranye zirimo kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, ubufatanye mu bikorwa by’ubukungu, icyiciro kijyanye na politiki, gushyigikira ibiganiro biri kuba hagati ya RDC na AFC/M23 n’ibikorwa bijyanye no korohereza itahuka ry’impunzi.
Mu masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo.
Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iz’u Rwanda, intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Qatar, Togo nk’umuhuza wa Afurika yunze Ubumwe ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bahuriye hamwe bagamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro yasinyiwe i Washington, D.C., ku wa 27 Kamena 2025 mu nama ya kane yari yahuje itsinda rishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.
Mu rwego rwo gutera intambwe ishimishije, intumwa za RDC n’u Rwanda zasinye ku nyandiko yose y’amasezerano agena uburyo bwo gufatanya guteza imbere ubukungu bw’Akarere (Regional Economic Integration Framework – REIF).
Ni amasezerano yakurikiwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Hooker n’Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bijyanye na Afurika, Massad Boulos.
Amasezerano agaragaza inzego z’ingenzi zizafasha guteza imbere ubufatanye mu bukungu n’iterambere hagati y’ibihugu byombi, ashyira mu bikorwa inyungu zigaragara zituruka ku mahoro, kandi akagira uruhare mu guteza imbere amahirwe y’ishoramari n’iterambere mu nyungu z’abaturage b’Akarere.
Ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rizaterwa n’uko ishyirwa mu bikorwa ry’Ingingo z’imikorere n’Amabwiriza y’ibikorwa biri mu masezerano y’amahoro azagenda, bityo bikagaragaza amahoro, umutekano n’iterambere ry’ubukungu.
Itsinda ryagaragaje ko hari inzitizi mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, ryiyemeza kongera imbaraga kugira ngo ayo masezerano ashyirwe mu bikorwa neza.
Impande zombi zumvikanye ku ngamba zigamije gushyira mu bikorwa inshingano zazo zirimo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe nyuma u Rwanda rukavanaho ingamba z’ubwirinzi.
Icyakoze gahunda yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi yagombaga kumara iminsi 90, iyo ngengabihe ntiyari yakubahirijwe bitewe n’uko Leta ya RDC yari yanze gutangira ibikorwa byo gusenya uyu mutwe w’iterabwoba.
Impande zombi zemeranyije kandi kwirinda ibikorwa cyangwa amagambo ashobora guteza umwuka mubi n’abiba urwango kuko ashobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’Amasezerano y’Amahoro.
Leta ya Qatar yavuze ko ku biganiro bikomeje kubera i Doha hagati ya RDC n’Ihuriro AFC/M23, byerekana intambwe imaze guterwa mu ngingo zirimo no guhana imfungwa.
Impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza guharanira amahoro arambye no kubakira ku ntsinzi imaze kugerwaho.
Leta ya RDC n’u Rwanda zashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Qatar, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe na Togo, ku bushake n’ubufasha bwabo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo no mu Karere k’Ibiyaga bigari.
