U Rwanda na Pakistan biyemeje guhugurana mu bya Dipolomasi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

U Rwanda na Pakistan basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa mu bya Dipolomasi. 

Ni amasezerano yasinyiwe mu Mujyi wa Islamabad muri Pakistan, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri  w’Ububanyi n’Amahanga wa Pakistan, Mohammad Ishaq Dar.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Amb Nduhungirehe yavuze ko uretse imikoranire mu bya Dipolomasi u Rwanda rwasezeranye na Pakistan, runashaka no kwagura ubufatanye mu by’ishoramari n’icyo gihugu.

Yagize ati: “Turashaka gukorana ubucuruzi na Pakistan no gukurura abacuruzi baho, kugira ngo baze gusura u Rwanda, igihugu gifite amahirwe y’ishoramari asaga ibihumbi.”

Yakomeje avuga ko ibihugu byombi bizakomeza gutsura umubano ugamije iterambere ry’abaturage babyo.

Ati: “Nazanye hano n’abandi bantu, barimo abo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bafite ishoramari mu nshingano, barimo Umuyobozi Mukuru n’abakora muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, aho bagomba kugirana ibiganiro n’abo muri Pakistan bigamije kureba ahari amahirwe y’ishoramari mu Rwanda.”

Mu mwaka ushize n’uwabanje abayobozi bakuru mu Rwanda basuye Pakistan barimo Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Kalinda Francois Xavier n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Minisitiri Amb Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda na Pakistan bizakomeza umubano mwiza bifitanye, dore ko u Rwanda rwafunguye Ambasade muri icyo gihugu mu mwaka ushize.

Mu 2021 ni bwo Pakistan yohereje uyihagariye mu Rwanda akaba afite icyicaro i Kigali, mu gihe u Rwanda na rwo rwamwohereje mu mwaka ushize wa 2024.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 21, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE