U Rwanda na Luxembourg byasinye amasezerano ya miliyari zisaga 16 Frw

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, u Rwanda na Luxembourg byasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 12 z’Amayero asaga miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga amashyamba, kurengera ibidukikije ndetse n’ingufu zisubira.
Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Battel yavuze ko amasezerano agamije kurengera ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Birumvikana biri mu rwego rwo kurwanya indwara zibasira ubuzima bwacu, zituruka ku kwirara mu kurengera amashyamba. Intego nyamukuru z’amafaranga ni ukwimakaza ikoreshwa ry’imbabura zitangiza ibidukikije, izikoresha ibicanwa bike ndetse no gushimangira ibikorwa by’uruhererekane muri uru rwego.”
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine yashimangiye ko gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije ari ingenzi.
Yavuze ko kandi mu Rwanda hakiri benshi bakoresha ibiti n’amakara mu gihe cyo gucana haba abo mu mijyi no cyaro.
Ati: “Intego ni ukubigabanya mu buryo bwinshi bushoboka, ariko noneho no kongera amashyamba kuko dufite henshi yangijwe, ni yo gahunda ihari kandi muri uyu mushinga na byo birimo. Harimo gukora amashyiga akoresha inkwi nke no gushaka izindi ngufu zakoreshwa mu guteka.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Yusuf Murangwa yasobanuye ko ubufatanye bw’u Rwanda na Luxembourg butazarangirira muri uyu mushinga gusa, ko ahubwo ayo mafaranga azafasha u Rwanda mu guteza imbere amashuri ya tekiniki, gufasha abatishoboye n’ibindi.
U Rwanda na Luxembourg bisanzwe bifitanye umubano uri mu rwego rw’ubukungu.
Mu mwaka wa 2021, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho ikigo mpuzamahanga y’ubukungu cya Kigali (Kigali International Financial Center).
Ni ibihugu kandi bifitanye andi masezerano agamije gukumira ubucuruzi bwa magendu no kunyereza imisoro.
