U Rwanda na Loni birizihiza isabukuru y’imyaka 60

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye (Loni) bigiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize iki gihugu kibaye Umunyamuryango wemewe wa Loni.

Ku ya 18 Nzeri 1962 ni bwo u Rwanda rwabaye Umunyamuryango wemewe, nyuma yo kwemezwa n’Inteko Rusange ya Loni mu nama yayo ya 1122 yemeje  ubusabe bw’u Rwanda bwari bwatanzwe ku ya 3 Nyakanga muri uwo mwaka.

Biteganyijwe ko ku wa Mbere taliki ya 24 Ukwakira 2022 ari bwo, iyi sabukuru izizihizwa i Kigali ku rwego rw’igihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye mu guharanira ahazaza hasangiwe kandi harushijeho kuba heza kuri bose.”

Mu kwizihiza iyo sabukuru, biteganyijwe ko hazaterwa ibiti by’imbuto mu Muganda ngarukakwezi uzakorwa mu Karere ka Huye, aka Musanze no mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu taliki ya 29 Ukwakira 2022.

Ibi bikorwa byose bibonwa nk’amahirwe yo gusubiza amaso inyuma harebwa ku nkuru zishimishije zaranze umubano w’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye mu myaka 60 ishize.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, yagize ati: “Turashima cyane inkunga y’Umuryango w’Abibumbye ku Gihugu cyacu no kuba warayoboye imbaraga z’ubutwererane mpuzamahanga bwacu n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.”

U Rwanda rukomeje kugaragaza umwete wo gukorana n’ibihugu ndetse n‘imiryango bihuriye mu Muryango w’Abibumbye mu gushakira hamwe umuti w’ibibazo bitandukanye mu nzego zirimo izijyanye n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage, uburinganire bw’abagore n’abagabo, ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi byinshi.

Minisitiri Dr. Biruta avuga ko Isi y’ubu ikeneye ubufatanye budacogora kandi bufatika hagati y’ibihugu, u Rwanda rukaba rwariyemeje kutazigera rutezuka mu gutanga umusanzu warwo.

Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda Ozonnia Matthew Ojiel, na we yunzemo ati: “Umuryango w’Abibumbye urashimira byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda umusanzu wabo, n’ukwiyemeza kudatezuka mu gukorana na Loni bya hafi mu nyungu z’abaturage b’iki gihugu nta n’umwe usigaye inyuma.  

Twongeye kwizeza ukwiyemeza kwa Loni ku butwererane n’inkunga z’uburyo butandukanye, mu gushyira mu bikorwa intego dusangiye zigaragara muri Gahunda ngari y’Umuryango w’Abibumbye.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanga umusanzu munini cyane mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi aho kuri ubu rufite abapolisi, abasirikare n’abacungagereza basaga 5,000 boherejwe mu bihugu bitandukanye.

U Rwanda kandi ruri mu bihugu by’Afurika byageze ku Ntego z’Ikinyagihumbi (MDGs) kandi kuri ubu rukaba ruhagaze neza mu rugendo rwo kugera ku ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs).

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE