U Rwanda na Guinea basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2024, u Rwanda na Guinea basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali, ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, hamwe na mugenzi we wa Guinea Hon Felix Lamah.
Mu mwaka ushize wa 2023, ubwo Perezida Paul Kagame yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York, aho yitabiriye Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye (UN), yabonanye na Mamady Doumbouya Perezida wa Guinea baganira ku kongera ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi mu nzego za Leta n’izindi.
Ibiganiro byabo byaje bikurikira uruzinduko rwa Perezida Kagame aherutse kugirira muri Guinea, aho abayobozi bombi biyemeje gukorera hamwe kugira ngo bakemure ibibazo byo mu karere no ku mugabane w’Afurika.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano yashyizweho umukono, arimo ay’ubutwererane buhuriweho mu bya dipolomasi, ndetse n’ajyanye n’ubufatanye mu ikoranabuhanga.

