U Rwanda na Ethiopia byemeje imikoranire y’Amasoko y’Imari n’Imigabane

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 16, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE) n’ubw’Ikigo gishinzwe Umutekano w’Isoko ry’Imari n’Imigabane muri Ethiopia (ESX), byashyize umukono ku masezerano agamije kongera imikoranire no kwimakaza ubufatanye bugamije kwimakaza ubunyamwuga no kubaka amasoko y’imari n’imigabane arambye mu Karere.

Ubwo bufatanye kandi bugamije by’umwihariko kurushaho guteza imbere ry’amasoko y’imari n’imigabane mu Rwanda no muri Ethiopia, binyuze muri gahunda z’ingenzi zihuriweho zizagenda zishyirwaho.

Biteganyijwe ko ubwo bufatanye kandi buzashyigikira gahunda yo guhuza amasoko y’imari n’imigabane y’ibihugu byombi, mu rwego rwo kurushaho guhererekanya ubunararibonye n’ubuhanga bwa RSE n’ubwa ESX.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, impande zombi ziyemeje guhererekanye ubumenyi n’ubunararibonye mu kurushaho kwimakaza iterambere ry’amasoko y’imari n’imigabane y’ibihugu byombi.

Mu rwego rwo kurushaho kongera ubushobozi no kubaka iterambere ry’abakozi muri urwo rwego, ESX na RSE byiyemeje kujya bihanahana abakozi, amahirwe y’imenyerezamwuga n’ibindi bigamije kurushaho guhererekanya ubumenyi mu by’amasoko y’imari n’imigabane.

Ikindi kandi, ubufatanye buzanafasha gutegura inama, amahuriro n’ibikorwa byo kuganira no kungurana ibitekerezo bizajya bihuza abafatanyabikorwa b’ingenzi baturutse mu masoko y’ibihugu byombi.

Ibigo byombi kandi bizakomeza gukorana mu kurushaho kukwagura inzego z’imikoranire mu kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu isoko ry’imari n’imigabane n’ishoramari muri rusange.

Tilahun Esmael Kassahun (PhD), Umuyobozi Mukuru wa ESX, yavuze ko ayo masezerano agiye kubafasha guteza imbere guhuza ibikorwa by’urwego rw’imari.

Ati: “Ku kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bushobozi bw’ibigo byombi, turashaka kurema amasoko y’imari n’imigabane arushaho kwihutisha iterambere kandi ahuza ibikorwa biha amahirwe abashoramari n’abakora ubucuruzi muri uru rwego.”

Umuyobozi Mukuru wa RSE Pierre Celestin Rwabukumba, na we yashimangiye ko isinywa ry’ayo masezerano ari intambwe y’ingirakamaro mu kurushaho gukomeza amasoko y’imari n’imigabane mu bihugu byombi.

Yakomeje agira ati: “Aharuye inzira y’ukwiyemeza kwacu ko guhererekanya ubumenyi no guhanga udushya, kandi azamuye uburyo bwo kubaka ubufatanye buzagirira akamaro ibigo byombi ndetse n’abaturage b’u Rwanda n’aba Ethiopia.”

Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda ryashinzwe mu mwaka wa 2005, rikaba rimaze imyaka 20 rikora ndetse rikagira uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu mu buryo butandukanye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 16, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE