U Rwanda na Ethiopia basinye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, n’itsinda yari ayoboye bageze ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’igihugu cya Etiyopiya (ENDF) bakirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo Field Marshal Birhanu Jula.

Gen Muganga yari hamwe na Ambasaderi Charles Karamba, Brig Gen Patrick Karuretwa n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga na mugenzi we wo muri icyo gihugu, Field Marshal Birhanu Jula bashyize umukono ku masezerano.

U Rwanda na Ethiopia ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano, aho ndetse muri Mutarama 2025, tariki 12 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Perezida wa Leta ya Oromia yo muri Ethiopa, Shimelis Abdisa n’itsinda bari kumwe, baganira ku mubano w’impande zombi.

U Rwanda na Ethiopia ni ibihugu bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye, mu nzego zirimo ibirebana na politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari.

Ibihugu byombi ndetse bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, uburezi n’ibindi, kandi ibihugu byombi ubusanzwe bikorana cyane mu kungurana ibitekerezo n’imyitozo ya gisirikare.

U Rwanda na Ethiopia bakomeje ubufatanye mu nzego zitandukanye
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 13, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE