U Rwanda na Congo birasuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’ubuziranenge bw’ibicuruzwa

Nyuma y’uko mu Kwakira 2020 u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bisinye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka hubahirizwa ubuziranenge bw’ibicuruzwa, i Kigali hateraniye inama ihuje intumwa z’ibi bihugu byombi, isuzuma ibyagezweho n’ibigomba kwihutishwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.
Ubu bufatanye bugamije gutuma ibicuruzwa byahawe ibirango by’ubuziranenge biva mu gihugu bijya mu kindi ku buryo bworoshye bitongeye gupimwa, no gukumira ibitabwujuje bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Kugeza ubu hari urutonde rw’ibicuruzwa bigeze ku 151 bishobora kuva mu gihugu kimwe bijya mu kindi byujuje ubuzirange. Hakomeje no kurebwa ibindi bintu bicuruzwa cyane hagati y’ibi bihugu.
Atangiza iyi nama y’iminsi ibiri (ku wa 3-4 Werurwe 2022) ihuje abahagarariye Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge mu Rwanda ( RSB), Ikigo gitsura ubuziranenge muri Congo (OCC) n’ibindi bigo bifite aho bihuriye na serivisi z’ubuziranenge, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana U. Béata, yashimye intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibi bihugu binyuze mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.
Avuga ko ubu bufatanye buzatuma ibicuruzwa bibasha guhangana no ku yandi masoko mpuzamahanga.
Muri uko guteza imbere ubucuruzi hanashyizweho amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ ibicuruzwa nk’uko byagarutsweho n’ Umuyobozi Mukuru wa RSB Murenzi Raymond.
Ati: “Ubuziranenge ni yo turufu ya mbere kugira ngo igicuruzwa kive mu gihugu kimwe kijya mu kindi, twemeranyijwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge, twashyizeho n’uburyo bwo gupima ibicuruzwa haba ku gice cy’u Rwanda no ku cya Congo kugira ngo ibicuruzwa bihanahanwa hagati y’ibihugu byombi bibe byujuje ubuziranenge”.

Yakomeje agira ati: “…hashyirwaho uburyo buhamye bwo kureba ko ibicuruzwa bihorana ubuziranenge bigahabwa ibirango by’ubuziranege; ibyabihawe ni byo bizajya byemererwa kujya muri Congo. RSB yahaye Congo ibyo birango (S-Mark) ku buryo ufite ibicuruzwa biriho ashobora kwinjira ku isoko nta nkomyi. No ku rundi ruhande ni uko, batubwiye ibirango byabo turareba, tukabikurikirana ibyo bicuruzwa na byo bikinjira mu Gihugu ku buryo bworoshye”.
Ku bucuruzi buto aho usanga umuntu yambutsa ibicuruzwa bikeya, Murenzi yavuze ko hari uburyo bwashyizweho bwo kureba ubuziranenge ukoresheje amaso kandi ko ku ruhande rw’u Rwanda abacuruzi bahugurwa kugira ngo ibicuruzwa byabo bizajye bigenda byujuje ubuziranenge.
Umuyobozi Mukuru wa OCC Gaby Lubiba Mampuya avuga ko ibicuruza bihererekanywa muri ibi bihugu bigomba kuba bifite ubuziranenge kuko bizatuma byitabirwa n’abaguzi.
Ati: “Natanga nk’urugero, Congo ni kimwe mu bihugu bitunganya cyane Chocolat mu Karere, iyo turebye abana bo mu Rwanda na bo barazikunda ariko zose usanga zigomba gutumizwa ahandi, muri uko guhererekanya ibicuruza rero ni ngombwa ko n’izituruka iwacu zikundwa biturutse ku buziranenge, RSB ikabyemeza ikabwira Abanyarwanda ko ubuziranenge bwazo ari nk’ubw’izo zituruka ahandi[…], abazigura nibiyongera ni byo bizatuma n’ubukungu bw’Akarere butera imbere”.
Yakomeje agaragaza ko amasezerano ibihugu byombi byasinye azatuma bikomeza gusangira ubunararibonye no gukuraho inzitizi zizitira iterambere ry’ubucuruzi.
Iyi nama irimo kubera i Kigali ije ikurikira indi yabereye i Kinshasa muri Congo mu Gushyingo 2021.
Uretse aya masezerano arebana n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa, hagiye hasinywa n’andi agamije guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Congo harimo ajyanye no guteza imbere ishoramari, ayo gukuraho imisoro itangwa kabiri ku bicuruzwa byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi n’ayandi.


