U Rwanda na Barbados mu kwagura umubano w’ubucuruzi n’ishoramari

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Leta y’u Rwanda n’iya Barbados byateye izindi ntambwe mu bijyanye no kwagura  umubano mu bucuruzi n’ishoramari, mu nama y’ubucuruzi n’ishoramari yahuje abahagarariye ibihugu byombi ku wa Gatatu taliki ya 9 Ugushyingo 2022. 

Iyo nama yabaye mu gihe u Rwanda na Barbados byasinyanye amasezerano yoroshya ubwikorezi bwo mu kirere, aho RwandAir yemerewe gutangira ingendo zihuza Kigali na Bridgetown. 

Andi masezerano yashyizweho umukono ni arebana no gutangiza umukino wa Tennis yo ku muhanda umenyerewe cyane muri Barbados nk’Igihugu gifite inararibonye n’abahanga bagiye gufasha u Rwanda ukagera n’i Kigali.

Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari yahuje abashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Barbados yateguwe n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ku bufatanye n’Ikigo cya Barbados gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga (Export Barbados) ndetse n’izindi nzego zishinzwe guteza imbere ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga muri icyo gihugu.

Yitabiriwe n’abahagarariye inzego za Leta y’u Rwanda n’iya Barbados, abayobozi b’inzego z’abikorera ku mpande zombi n’abashoramari, bakaba bunguranye ibitekerezo ku nzira zinyuranye zishobora kurema ubufatanye mu bucuruzi. 

Abahagarariye Guverinoma n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) beretse bagenzi babo bo muri Barbados aho bashobora gusangira ubumenyi n’ubunararibonye, ari na ko bongera ishoramari mu nzego z’ubucuruzi zinyuranye zirimo ubukerarugendo, iterambere rya siporo, ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga na serivisi z’imari, ishoramari mu kubungabunga ibidukikije n’ibindi. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Barbados Kerrie D. Symmonds, yagize ati: “Tugeze kuri iyi ntera mu rwego rwo gushyigikira ubutwererane mu bukungu no guteza Barbados izindi ntambwe zerekeza ku hazaza twifuza, kubaka ubudahangarwa mu bukungu no gutangira urugendo rw’uburumbuke ku baturage bacu.”

Yakomeje agira ati: “Twizera umusingi w’umubano washinzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley, w’uko iki ari icyerekezo abaturage b’u Rwanda n’aba Barbados bahuriyeho ndetse n’amahirwe yo gushishikarira kwagura intego zacu z’iterambere.”

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi yashimye intambwe zihuse zafashwe mu gushyigikira umubano mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi,  anizeza ko u Rwanda rwiteguye kubyaza umusaruro inzego z’ubukungu zitandukanye za Barbados nk’ubukerarugendo, urwego rw’imari, siporo n’izindi. 

Ati: “Ubusanzwe iyo urebye ku ikarita y’Isi, utekereza ko Barbados iri kure cyane y’u Rwanda ariko navuga ko uko turushaho gukorera hamwe no kuzuzanya, hari ukuntu iyo ntera iri hagati izagenda igabanyuka.”

Kaye-Anne Greenidge, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Invest Barbados gishinzwe guteza imbere ishoramari muri icyo gihugu, yavuze uburyo babona u Rwanda nk’isoko y’agatangaza y’ubucuruzi n’ishoramari. 

Ati: “ Itandukaniro ry’ingano y’intera idutandukanya cyangwa ururimi ntibikiri imbogamizi mu by’ukuri. U Rwanda rufite umusingi mu bijyanye n’ubuhinzi kandi uru ni urwego dushobora kubyaza umusaruro mu nyungu zacu twese. Barbados yashyize imbaraga nyinshi mu birebana n’umutekano w’ibiribwa, bityo isoko ritari iryo dusanganywe  ryose riza ari inyongera  ikomeye. Ndahamya ko hari byinshi twabigiraho.”

Itsinda rya Barbados ririmo gusura Igihugu guhera ku wa Mbere w’iki cyumweru, rikaba ryarahuye n’abafatanyabikorwa batandukanye ba Guverinoma n’abikorera baraganira, ndetse buri ruhande hari byinshi rwigiye ku rundi.

By’umwihariko basuye Icyanya cyahariwe Inganda cya Kigali (Kigali Special Economic Zone) giherereye i Masoro mu mu Karere ka Gasabo, batembera mu nganda zitandukanye zitunganya ibicuruzwa bijya ku isoko ryo mu Rwanda bikanoherezwa mu mahanga. 

Mbere y’uko inama iba ni bwo hasinywe amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere ndetse n’ajyanye no guteza imbere siporo, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Nsabimana Ernest na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju ku ruhande rw’u Rwanda, na Minisitiri  Kerrie D. Symmonds ku ruhande rwa Barbados. 

Mu gihe ibyo bikorwa byaberaga mu Rwanda, intumwa za RDB zitabiriye Imurikabikorwa ry’Isoko Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo riri kubera i London bahuye na Minisitiri w’Ubukerarugendo wa Barbados Ian Gooding-Edghill, baganira ku mahirwe  y’ubutwererane mu rwego rw’Ubukerarugendo mu bihugu byombi. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE