U Rwanda na Barbados, ibihugu bito bifite intumbero nini- Perezida Kagame

Nyuma y’amezi arindwi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akoreye uruzinduko muri Barbados rwabaye umusingi w’umubano w’ibihugu byombi, Minisitiri w’icyo gihugu Mia Amor Mottley na we yamwishyuye asura u Rwanda.
Ni uruzinduko rwatangiye kuri uyu wa Kane, we n’itsinda bazanye bakaba banyuzwe n’uko bakiranywe urugwiro ndetse Perezida Kagame akaba yabifurije kuryoherwa no kuba mu gihugu nk’uko na we yanyuzwe n’iminsi ibiri yamaze mu ruzinduko yagiriye I Barbados muri Mata uyu mwaka.
Akigera mu Rwanda Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro babanza kugirana ibiganiro byihariye bitanga umusaruro, nyuma y’aho bakurikirana isinywa ry’amasezerano mu nzego za siporo n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye na serivisi z’indege.
Perezida Kagame yavuze ko adashidikanya ko uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley n’itsinda ryaje rimuherekeje rufite uruhare rukomeye mu kongera ubufatanye bukomeye ibihugu bifitanye mu nzego zitandukanye.
Yagize ati: “Umubano wacu ariko urimbitse kurusha ibi. Twembi turi ibihugu bito, ariko bifite intumbero nini yo kuzamura ubwiza n’ireme ry’ubuzima bw’abaturage bacu dukorana n’ibindi bihugu mu turere duherereyemo. Icyorezo [cya COVID-19] cyatwibukije ko uburumbuke mu bukungu ntacyo buvuze mu gihe ubuzima budashyizwe imbere. Bityo urwego rumwe mu zo twabonye tubasha gukoranamo mu buryo butanga umusaruro ni urwo gukora imiti.”
Yakomeje agira ati: “Uru ni uruganda rugoye cyane ariko birashoboka cyane ku bihugu byacu kubigiramo uruhare tubikesha ikoranabuhanga rishya n’abafatanyabikorwa. Ikintu cy’ingenzi ni ugusangira ubunararibonye no gukorana n’abafatanyabikorwa, kandi twiteguye kubikora.
Perezida Kagame yavuze kandi ko u Rwanda na Barbados byiyemeje gusangira ubunararibonye mu guhanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga igenewe urubyiruko, ndetse no kguhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Yagarutse kuri Siporo ya Tennis ikinirwa ku muhanda (road tennis) yatangijwe mu Mujyi wa Kigali, ndetse abantu batandukanye biganjemo urubyiruko bakaba batangiye kuryoherwa no kuyikina kuko igira uruhare mu kuruhura abantu no kubafasha kwishima.
Perezida Kagame yagaragaje uburyo na we yanyuzwe no kuwukinaho bwa mbere ari muri Barbados, agira ati: “Ubwanjye narawugerageje ubwo nasuraga Barbados, ntekereza ko nabikoze neza nibura ku nshuro ya njye ya mbere. Uyu ni umukino ushimishije cyane ufite inkomoko muri Barbados. Mfite icyizere ko uru ruzinduko ari intangiriro y’ubufatanye burambye kandi butanga umusaruro.

Minisitiri w’Intebe Mottley, na we yavuze ko biteze byinshi mu bufatanye n’ubutwererne burambye bw’Igihugu cyabo n’u Rwanda, ashimangira ko umubano uhamye w’ibihugu byombi watangiye muri Mata uyu mwaka kandi bifuza ko uramba.
Yagarutse ku magambo ya Perezida Kagame ashimangira ko nubwo ibihugu byombi bifite ubuso buto ariko bifite intumbero yagutse, yongeraho ko abaturage babyo bagomba kubaho neza mu Isi ya none kandi bakagera ku byiza gusa.
Ati: “Ibyo bisobanuye gushaka amahirwe yihariye y’ubufatanye n’ubutwererane.”
Yakomoje no ku ruganda rw’imiti, agira ati: “Urwo ruganda rw’imiti ruzaduhindurira ubuzima twese. Ruzabahindurira ubuzima mu Rwanda ndetse muzaba muyoboye abandi, kandi twizera ko na twe dushobora kuzakurikiraho. Iteka mvuga ko dufite abanyeshuri basaga 60,000 basoje amasomo ya siyansi muri kaminuza zo muri Barbados mu myaka itanu ishize, bityo nubwo kwigisha ari umwe mu myuga y’agaciro ntukwiye kuba umwuga wonyine abasoje amashuri bose bakwiye kuba bajyamo kandi bafite impamyabumenyi za siyansi. Ibi bigiye gufungura amahirwe atangaje”
Mia Amor Mottle yanavuze ko gukorana n’u Rwanda bizaha igihugu cye amahirwe yo kwimakaza kwita ku buzima bw’imyororokere y’abagore n’abakobwa, kuko umugore agomba kubona uburenganzira n’ubwisanzure ku mubiri we.
Yanavuze kandi ku masezerano y’iby’indege yasinywe hagati y’ibihugu byombi, ahishura ko agiye gutuma ibihugu bya Karayibe bihuzwa n’umugabane w’Afurika n’ingendo zo mu kirere, mu gihe akenshi hakoreshwaga za bisi n’ubwato mu kwambukiranya imigabane yombi.
Ati: “Igihe kirageze ngo twiheshe agaciro twagura amahirwe ku baturage bacu. Mufite urubuga rwiza cyane hano, kandi muri icyicaro cy’Afurika y’iburasirazuba. Ndetse bijyanye n’iyubakwa ry’ikibuga cy’indege twizera ko muzaguka ku buryo ibihugu bya Karayibe n’Amerika y’Amajyepfo bizungukiramo guhuzwa n’u Rwanda. Ndifuza ko mbere y’uko n’ikibuga cy’indege cyuzura twatangira kubona ingendo z’indege zihuza uturere twacu.”
Uyu muyobozi yanakomoje ku biganiro yagiranye na Perezida Kagame byagarutse no ku guhanga udushya mu bucuruzi n’ikoranabuhanga mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.




