U Rwanda na Azerbaijan byasinye amasezerano mashya y’ubufatanye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na mugenzi we wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, bahagarariye umuhango wo gusinya amasezerano agamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025, i Baku.
Ni amasezerano ari mu nzego akubiyemo guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubukungu, ikoranabuhanga, uburezi n’umuco.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Kagame yashimangiye ko aya masezerano azafasha ibihugu byombi kwihutisha iterambere no guha amahirwe abaturage babyo.
Yagize ati: “Turashaka kongera imbaraga no kongera umuvuduko kugira ngo ubu bufatanye buzagirire akamaro kuri twese.
Nyakubahwa Perezida, mumenye ko mufite inshuti muri Afurika, u Rwanda, kandi twiteguye gukomeza kubaka ubushuti hagati yacu n’ibihugu byacu.”
Perezida Aliyev na we yashimangiye ko Azerbaijan yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye, ashimangira ko u Rwanda ari igihugu gifite ubushobozi bwo kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu Karere k’Afurika.
U Rwanda na Azerbaijan bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku nzego zinyuranye, ariko ubu bufatanye bushya bugamije kubuteza imbere no guha imbaraga amahirwe yo kwinjira mu ishoramari rihuriweho.
Ubuyobozi bwa Azerbaijan n’ubw’u Rwanda bwagaragaje ko bwifuza kwifatanya mu guteza imbere inzego zitandukanye mu Ukwakira 2024 ubwo Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirizaga Perezida Ilham impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.
Icyo gihe Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga yagaragaje ko inzego ibihugu byombi byakwifatanya mu guteza imbere zirimo ubucuruzi, ishoramari, siyansi, uburezi n’ibikorwa by’ubutabazi. Ibyo ni byo yaganiriyeho na Perezida Ilham.
Icyo gihe Perezida Ilham yasabye Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga kumugereza indamutso ye kuri Perezida Kagame.
Umubano w’u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017. Azerbaijan ifite umudipolomate uyihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia.

