U Rwanda mu myitozo yo guhangana na Ebola yakamejeje muri Uganda

Nubwo mu Rwanda hataragera icyorezo cya Ebola, mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kimaze guhitana abantu 19 ndetse hari n’Uturere tubiri twashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo kugerageza gukumira ikwirakwira ryacyo.
Ni muri urwo rwego, u Rwanda rukomeje kugaragaza ko rwiteguye guhangana n’iki cyorezo mu gihe cyaba kihageze, ndetse abaganga bakaba bakora umwitozo ngiro w’uko bakwita ku barwayi.
Kuri uyu wa Mbere, umwitozo ngiro wakorewe mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal nyuma y’uko ukorewe no mu bindi bitaro byo mu bice bitandukanye birimo n’ibya Gisenyi byegereye ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Abaganga bagaragaje uko bakwakira umurwayi ufite ibimenyetso ukekwaho kiriya cyorezo, uko bamwitaho birinda kandi barinda n’abandi bagannye ibitaro, uko yashyirwa mu kato agapimwa, byagaragara ko yanduye akoherezwa mu bindi bitaro byateganyijwe byavurirwamo abanduye icyorezo.
Dr Nkeshimana Menelas uri mu itsinda ry’abaganga biteguye guhangana na Ebola igihe yaba igeze mu Gihugu, akaba ashinzwe ibijyanye n’imivurire y’umurwayi, yavuze ko umwitozo ari kimwe mu by’ingenzi bigomba gukorwa mu guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati: “Iyo twitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola tureba ibijyanye n’abakozi tugomba gukorana na bo mu Rwanda hose mu bitaro bya Leta n’ibyigenga, tureba umwanya bagomba kuvuriramo ntabwo abarwayi babavurira nk’aho bavurira abandi kuko ari indwara yandura, baba bakeneye kujya mu kato. Tureba n’ibijyanye n’itumanaho hagati y’inzego”.
Yasobanuye ko kuva Uganda yatangaza ko kiriya cyorezo gihari, hari byinshi byakozwe byo guhangana na cyo birimo kumenya abava mu Turere 5 twavuzwe muri kiriya gihugu turimo Ebola, kumenya abaza bafite ibimenyetso, bakekwaho kuba bayifite.
Hari kandi n’ibikoresho byifashishwa birimo imyambaro yabugenewe ikoreshwa ku ndwara zandura, imiti n’ibijyanye no kurinda abaturage kuko baba bakeneweho ubufatanye no kudacika igikuba.
Ati: “Ibyo byose tubikusanyiriza hamwe mu myitozo nk’iyi; kuva umurwayi aje kugera aho agomba kuvurirwa”.
Yavuze ko kandi ko mu gihe haba habonetse abarwayi ba Ebola bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Nyamata ari byo byateganyijwe kugeza ubu, ariko mu gihe bakwiyongera hagenda hategurwa n’ahandi bavurirwa.
Ati: “Bitewe n’uko umurwayi ashobora kubonekera ahantu hose bisaba ko buri bitaro byitegura, bakamenya aho bashyira ufite ibimenyetso. Umuntu ashobora kuza arwaye, akavanwa mu bandi ariko anahabwa ubuvuzi kuko utabikoze ashobora kuhasiga ubuzima; ufite umuriro, ukeneye serumu kuko abarwayi ba Ebola baba baruka cyane bakagira n’impiswi ku buryo bahita bazahara. Nyuma ajyanwa aho agomba kuvurirwa kuko ashobora kurwara igihe kirekire”.
Si ubwa mbere Uganda yibasiwe na Ebola, ariko igihe cyakabije kurusha ikindi ni icyo mu mwaka wa 2000 aho icyo cyorezo cyahitanye abasaga 200. Icyorezo cyaherukaga vuba aha muri icyo gihugu cyahitanye abantu 29 muri 63 cyagaragayeho.




