U Rwanda mu mushinga wo gutera ingemwe nshya miliyoni 40 z’icyayi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 25, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutera ingemwe nshya miliyoni 40 z’icyayi zitezweho kuzamura umusaruro no kongera ubukungu bw’Igihugu.

Icyayi, ni igihingwa ngengabukungu gifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda, kuko cyinjije asanga miliyoni 114 z’amadolari mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 avuye muri toni 38,467 z’icyayi gitunganyijwe.

Aya madovize u Rwanda rwinjiza agira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda muri rusange n’iry’abahinzi bagera ku 50,000, bagira uruhare mu bihinzi bw’icyo cyayi, binyuze mu makoperative 23 bibumbiyemo.

Muri gahunda y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi (PSTA 5), izarangira muri 2029, u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza miliyoni 175 z’amadolari avuye muri toni 58,600 z’icyayi gitunganyijwe neza.

Kugira ngo iyo ntego igerweho, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), kirimo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta igamije kuvugurura ubuhinzi bw’icyayi ngo umusaruro wacyo wiyongere, binyuze mu Mushinga PSAC, ugamije guteza imbere abahinzi bato b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga, ubafasha kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza. 

Muri iyi gahunda yo kuvugurura ubuhinzi bw’icyayi cy’u Rwanda, uyu mushinga ukorerwa mu Turere dutandatu ari two Karongi, Nyamasheke, Rutsiro na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu gihe cy’imyaka ine, hazibandwa cyane mu gusimbuza ibiti by’icyayi byashaje n’ibitameze neza, no gutera icyayi ku buso bushya, hagamijwe kongera mu bwinshi no mu bwiza ingano y’icyayi Rwanda rwoherezwa ku masoko mpuzamahanga. 

Umushinga PSAC uzaha abahinzi ingembwe zikabakaba miliyoni 40 ku buntu, zikazaterwa ku buso bwa hegitari 2410. Mu mwaka wa mbere, hazaterwa ingemwe ku buso bwa hegitari 910, harimo hegitari 600 z’ubuso bushya buzahingwaho icyayi, na hagitari 310 z’ubuso buzongerwamo ingemwe nshya, zisimbura izashaje n’izitameze neza.

Kugira ngo iri vugururwa ry’icyayi cy’u Rwanda rizagera ku ntego zaryo neza, NAEB ivuga ko ubu harimo gutegurwa ingemwe zizaterwa mu mwaka wa mbere, aho hamaze kuboneka ingemwe 8,538,000, bikazagera mu kwezi k’Ukwakira 2025 ubwo gahunda yo gutera izatangira, hamaze gutegurwa ingemwe 19,934,000 zikenewe mu mwaka wa mbere w’iyi gahunda.

Mu gufasha abahinzi kubona umusaruro mwinshi, mwiza kandi vuba, abahinzi b’icyayi bo mu Turere umushinga PSAC ukoreramo, binyuze muri za koperative zabo, bazahabwa ingemwe 2 260 000 z’ibiti bivangwa n’imyaka zizaterwa mu mirima y’icyayi ku buso bwa hegitari 2042, ibyo biti bikazafasha mu gufumbira ubutaka, kubika amazi, gutanga igicucu, no kurwanya isuri mu mirima.

Abahinzi kandi bazahabwa imodoka zizabafasha kugeza umusaruro wabo ku ruganda, iminzani y’ikoranabuhanga izajya ibafasha gupima amababi y’icyayi n’ububiko bw’amakuru ajyanye n’umusaruro wabo. Kugira ngo banoze neza ubuhinzi bwabo, abahinzi kandi bazanahabwa amahugurwa ahoraho, binyuze mu mashuri y’abahinzi mu murima.

Bwana Alexis Nkurunziza, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibihingwa gakondo birimo icyayi muri NAEB yatangaje ko iri vugurura rigamije guteza imbere imibereho y’abahinzi by’umwihariko urubyiruko n’abagore.

Yagize ati: “Iri vugurura rigamije kongera umusaruro w’icyayi, rizazamura imibereho y’abahinzi bayo muri rusange, ndetse n’iy’urubyiruko n’abagore bibumbiye mu matsinda azategura ingemwe zose zizaterwa mu gihe cy’imyaka ine.”

Izi ngamba zose zigamije kuvugurura ubuhinzi bw’icyayi kugira ngo kibashe gutanga umusaruro mwinshi ushoboka, kandi mwiza. Ibi bizagira uruhare rukomeye mu kongera ingano y’icyayi u Rwanda rwohereza mu mahanga, bityo igihugu gikomeza kuzamura izina ku masoko mpuzamahanga, ari na ko bicyinjiriza amadovize.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 25, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Dufatanye jean Paul says:
Ukwakira 25, 2024 at 9:13 pm

Muraho rutsiro imbuto zatangiwe gukorwa binyuze mumatsinda yabagire nurubyiruko buri zone irimo icyayi binyuze muri cooperative Rutegroc nukuri turashima leta y Urwanda yita kubuhinzi bwicyayi

Dufatanye jean Paul says:
Ukwakira 25, 2024 at 9:13 pm

Muraho rutsiro imbuto zatangiwe gukorwa binyuze mumatsinda yabagire nurubyiruko buri zone irimo icyayi binyuze muri cooperative Rutegroc nukuri turashima leta y Urwanda yita kubuhinzi bwicyayi

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE