U Rwanda mu mushinga w’inganda 2 z’icyayi zizinjiza miliyari 64 Frw

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 11, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri mu mushinga wo kubaka inganda ebyiri z’icyayi zizajya zinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 64 (miliyoni 45 z’amadolari y’Amerika) buri mwaka, avuye kuri toni zisaga ibihumbi 15 zizajya zitunganya zikagurishwa mu mahanga.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Cyubahiro Bagabe Mark yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro uruganda rw’icyayi rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Uru ruganda rushya rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 2 000, rukaba ari intambwe ya mbere mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga mugari, aho biteganywa ko ruzageza ku gutunganya toni 7 500.

Minisitiri Dr. Bagabe yavuze ko hari urundi ruganda ruteganyijwe kuzubakwa mu Murenge wa Munini w’Akarere ka Nyaruguru na rwo rukazajya rutunganya toni 7 500.

Yagize ati: “Amafaranga azava muri uyu mushinga angana na miliyoni 45 z’amadolari, 50% byayo akazagenerwa abaturage binyuze mu musaruro wabo.”

Uyu mushinga wo kwita ku buhinzi bw’icyayi no kubaka inganda zigitunganya watangiye mu 2016, uteganya guhinga icyayi ku buso bwa hegitari 6 417, harimo 720 z’inganda na hegitari zisaga 5 600 z’abaturage.

Abahinzi basaga 7 000 ni bo bazajya basarura icyayi bagishyikirize inganda, kandi bazahabwa amahugurwa mu Rwanda no mu mahanga.

Inganda zitezweho guteza imbere abaturage

Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Wood Foundation Africa (WFA) utera inkunga abahinzi b’icyayi mu Karere ka Nyaruguru, David Knopp, yavuze ko uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere abahinzi n’Igihugu muri rusange, cyane ko ujyanye no kubaka imihanda, guhinga imirima mishya y’icyayi, no kongera ishoramari mu Karere ka Nyaruguru.

Ati: “Icyayi gifata imyaka itanu ngo gitange umusaruro, ariko mu myaka 10-12 iri imbere ni bwo tuzabona umusaruro mwiza cyane. Ni umushinga usaba ubufatanye bw’igihe kirekire hagati y’abaturage, Leta n’abafatanyabikorwa.”

Felix Mutai, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Browns Plantations Rwanda ucunga urwo ruganda, yasobanuye ko uruganda rwa Kibeho rwatashywe kuri ubu rukora ku kigero cya 30%, ariko rukazongera ubushobozi rugahinga neza, rugacuruza icyayi cyinshi mu myaka 3-4 iri imbere.

Kugeza ubu, abahinzi bakorana n’uruganda rwa Kibeho, bafite hegitari 2 500 (abagera ku 3 390), ariko biteganyijwe ko mu 2034 bazaba bageze kuri hegitari 6 400, zihingwa n’abahinzi barenga 10 000.

Abahinzi biteje imbere babikesha ubuhinzi bw’icyayi

Mutungirehe Alexis, umuhinzi w’icyayi wo mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko ubuhinzi bw’icyayi bwamuhinduriye ubuzima.

Ati: “Icyayi cyanjye kimaze imyaka ine. Iyo ndebye umusaruro wacyo, nyuma yo guhemba abakozi no kwishyura inguzanyo, nsigarana amafaranga asaga ibihumbi 800 y’u Rwanda, mu mezi umunani. Ibi byampesheje gutunga umuryango no guha akazi abandi.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), igaragaza ko mu myaka 7 ishize (2017-2024), Icyayi gusa cyinjirije u Rwanda amadovise miliyari zisaga 987 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye muri toni 238 264 zoherejwe mu mahanga.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka 5 yo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda (PST5) ya 2024-2029, igaragaza ko icyayi kizinjiriza u Rwanda tiriyali imwe na miliyari 28 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yijeje ko inganda 2 mu Karere ka Nyaruguru zizajya zinjiriza u Rwanda miliyari 64 Frw avuye kuri toni 15 000 buri mwaka
Abaturage n’abayobozi bafatanya mu guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi mu Karere ka Nyaruguru
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 11, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE