U Rwanda mu bihugu by’Afurika bihiga ibindi mu gukwiza amashanyarazi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

U Rwanda rwaje ku rutonde rw’ibihugu 7 by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aho abaturage benshi bamaze  kugezwaho umuriro w’amashabyarazi.

Raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa gatandatu inyuma ya Ghana, Côte d’Ivoire, Kenya, Senegal, Nigeria, maze rugakurikirwa na Gambia.

Iyi Raporo yasohotse muri uku kwezi kwa Mata igaragaza ko mu gihugu cya Ghana abaturage bamaze kugezwaho amashanayarazi ku kigero cya 81.2%, Côte d’Ivoire kuri 77%, Kenya kuri 76%, Senegal 73.5%, Nigeria 69.1%, u Rwanda 65% na Gambia 61%. 

Ni nyuma yo gukora ubugenzuzi bw’uko abaturage bagejejweho amashanyarazi mu bihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bw’Afurika hagati y’umwaka wa 2015 na 2021.

Iyo raporo iragira iti: “Kutagera ku mashanyarazi biracyari imwe mu mbogamizi zikomeye z’iterambere Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ihura na zo.”

Ikomeza igaragaza ko mu mwaka wa 2022 abaturage barenga miliyoni 600 muri Afurika bari batarabona amashanyarazi, ni ukuvuga ko bagera kuri 43% by’abatuye Afurika bose. 

Iti: “Umubare munini, ni ukuvuga miliyoni 590 bangana na 98% bose babarizwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.”

Iyi raporo yanashimangiye ko Igihugu cya Ghana, Kenya n’u Rwanda nta kabuza bizaba byagejeje amashanyarazi ku baturage babyo byose bitarenze mu mwaka wa 2030. 

Ni mu gihe u Rwanda rwo rwihaye intego yo kuba rwageze kuri iyo ntego bitarenze mu mwaka wa 2024, aho abahujwe n’umuyoboro mugari bazaba ari 70% bya miliyoni 13 na ho 30% bakazaba bafite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari.

Banki y’Isi ifite impungenge z’uko amamiliyoni y’Abanyafurika ataramenya ibyiza bya serivisi zishingiye ku kugerwaho n’amashanyarazi.

Ibyo ngo biri mu byatumye Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara isigara inyuma mu kugera ku ntego ya 7 mu Ntego z’Iterambere Rirambye z’Umuryango w’Abibumbye (SDGs).

U Rwanda rwiyemeje kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze mu 2024

Iyo ntego ivuga ko abaturage bose bagomba kuba bagejejweho ingufu zinoze, zihendutse, zizewe kandi zigezweho.

Ikindi cyagarutsweho ni uko ingufu z’amakara, gazi karemano, n’ingufu zituruka ku mavuta ya karemano, mu byari bigize hejuru ya 77% by’amashanyarazi atunganywa ku mugabane w’Afurika.

Ibihugu bikoresha izo ngufu zitisubira kandi zangiza ikirere kurusha ibindi ni Afurika y’Epfo, Misiri, Algeria, na Nigeria.

Iyo raporo kandi inagaruka ku buryo icyorezo cya COVID-19 cyagabanyije umuvuduko ibihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byari byarashyize mu kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturage babyo.

Gusa mu Rwanda, Ghana, Kenya, Côte d’Ivoire na Senegal ho, wasangaga gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage itarigeze ihungabana cyangwa ikaba yaragabanyijeho umuvuduko ariko bidakabije. 

Bivugwa ko muri rusange usanga icyorezo cya COVID-19 cyaragize ingaruka ahanini kuri gahunda yo gukwiza amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari (off-grid) guhera mu 2020, kuko byasabaga kugera ku baturage mu gihe byari bimwe mu byagira uruhare mu gukwirakwiza amashanyarazi. 

Ikindi kigarukwaho ni uko ingufu zisubira zikoreshwa muri Afurika ziyongereye zikava ku kigero cya 16% mu 2010 zikagera kuri 21% 2020, bigaragaza ko hagikenewe ishoramari rifatika mu guteza imbere zibonwamo amizero y’ahazaza. 

Gusa nanone binavugwa ko ubwiyongere bw’abaturage b’Afurika buri ku muvuduko udasanzwe butuma gahunda yo gukwiza amashanyarazi idindira.

Banki y’Isi igira iti: “Kuri ubu, Afurika ifite 18% by’abatuye Isi ariko bagakoresha munsi ya 6% by’ingufu zibarurwa ku Isi.”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE