U Bwongereza: Indege zirashinjwa gukwirakwiza intwaro n’ibiyobyabwenge mu magereza

Indege nto zitagira abapilote(drones ) zateje impagarara mu Bwongereza nyuma yuko Umugenzuzi Mukuru w’Amagereza agaragaje ko zigira uruhare mu ikwirakwizwa ry’intwaro n’ibiyobyabwenge mu magereza.
Kuri uyu wa Kabiri, Umugenzuzi mukuru Charlie Taylor muri raporo yashyize hanze yagaragaje ko mu magereza yo mu Bwongereza haberamo Ubucuruzi bukabije bw’ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa by’ubuhemu asaba ko hafatwa ingamba zihutirwa.
Muri iyo raporo yagaragaje ko gereza ya Manchester iri mu majyaruguru y’u Bwongereza hagaragaye imfungwa zisenya amadirishya zimenagura n’ibirahure kugira ngo zibone uko zakira ibyoherezwa na drone kandi hashoboraga kubaho gutoroka kwa bamwe.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko ibikorwa bya drones mu magereza yo mu Bwongereza bigenda byiyongera nubwo hashyizweho uburyo bwo kugabanya ibyerekezo byazo hafi y’amagereza mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Gereza zikomeje guhangana n’ikibazo cy’ubucucike bitewe n’imibare y’abanfungwa yiyongera umunsi ku wundi aho imibare iri ku rugero rwo hejuru kurusha ibindi bihugu byose by’u Burayi.
Ariko nanone raporo zivugwa ku bucucike zamaganiwe kure nyuma y’igenzura ryakozwe muri Nzeri n’Ukwakira 2024, kuri gereza ebyiri harimo iya Manchester na Long Lartin ziri mu majyaruguru.
Izo gereza zombi ziganjemo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, gukoresha telefone ngendanwa no gukoresha intwaro.
Taylor yavuze ko hagomba gukazwa ingamba zo guhangana nibyo bikorwa ariko bibabaje kubona harabuze ubwirinzi bwo mu kirere bigatuma abajura n’abandi bagizi ba nabi bahungabanya umutekano w’igihugu.
Yosobanuye ko ayo magereza ari ahantu hateye nabi kuko arangwamo umwanda ukabije ndetse iy’i Manchester mu isuzuma riheruka ryagaragaje ko 39% bapimwe basanzwemo ibiyobyabwenge.
Muri gereza ya Long Lartin, naho hari ahataba ubwiherero aho imfungwa zituma mu mashashi bakayatereka hanze ari nabyo bitanga icyuho cyo kwinjizwamo ibiyobyabwenge mu buryo bworoshye. Nubwo bimeze bityo ariko Ministeri y’Ubutabera y’u Bwongereza yatangaje ko hari gushyirwaho ingamba nshya aho hagiye kujya hakoreshwa kamera ntoya muri gereza ya Manchester.
