U Buyapani: Impungenge ku ngo zitakigira ubushake bwo gutera akabariro

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 17, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa ‘Japan Family Planning’ buvuga ko hafi kimwe cya kabiri cy’abashakanye batakigira ubushake bwo gutera akabariro kuko bamara ukwezi kurenga badakozwa ibyo kunoza amabanga y’abashakanye.

Imibonano mpuzabitsina ifatwa nka kimwe mu bituma urugo rukomera ariko ubwo bushakashatsi bugaragaza ko kuba idakorwa mu buryo bukwiye kandi bunoze bishobora kugira uruhare mu gusenyuka kw’ingo n’umuryango.

Mu bantu bakoreweho ubushakashatsi; abagabo bagaragaje ko batakigira ubushake, abandi bavuga ko abo bashakanye babima cyangwa bakabyanga, mu gihe abagore bo bagaragaje ko ahanini biterwa n’ubuzima ndetse n’imyitwarire y’abo bashakanye.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2023, bwakorewe ku bantu 3.000 b’abagabo n’abagore bari hagati y’imyaka 16-49.

Ibisubizo byerekanye ko 48.3% by’abashakanye batagikozwa iby’imibonano mpuzabitsina biyongereyeho 1.1 % ugereranyije n’ubushakashatsi bwa 2016, mu gihe ubwakozwe 2004 bari kuri 31.9%.

Impamvu yihariye yatanzwe n’abagabo ni uko 24.% by’abagore bima abo bashakanye, 14.7% babiterwa n’ingaruka zo kubyara, 12% bikava ku mpamvu z’ubuzima.

Mu bagore batanze impamvu bavuze ko 22.6% babiterwa n’ubuzima, 20.8% bikava ku munaniro w’akazi mu gihe 13.2% babiterwa n’ingaruka zo gutwita no kubyara.

Icyakoze abagabo banga na 80% basubije ko bashishikajwe no gukora imibonano mpuzabitsina, mu gihe abagore bagera kuri 40% basubije ko itakibashishikaje.

Kunio Kitamura, Umuyobozi w’iryo shami akaba anashinzwe ubushakashatsi, yavuze ko impungenge ku kudatera akabariro zizakomeza kwiyongera.

Yagize ati: “Ibyasubijwe bigaragaza ko biterwa n’imihangayiko itandukanye y’abaturage. Birashoboka rwose ko inzira iganisha ku mibonano mpuzabitsina n’impungenge bizakomeza kwiyongera uko ibihe bisimburana.”

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 17, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE