U Butaliyani bwemereye u Rwanda miliyari 71 Frw

Guverinoma h’u Rwanda n’iy’u Butaliyani byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 50 z’Amayero ni ukuvuga miliyari zisaga 71 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu mishinga yubaka ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’Ikirere.
Iyo nkunga yaturutse mu Kigega cy’u Butaliyani gishinxwe gutera inkunga imishinga ihangana n’imihindagurikire y’ibihe gicungwa na Banki y’u Butaliyani y’Amajyambere (Cassa Depositi e Prestiti/CDP).
Kuri uyu wa Mbere, ni bwo amasezerano yemeza iyo nkunga yashyizweho umukono na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda (MINECOFIN) ndetse na Minisitiri w’Ibidukikije n’Umutekano w’Ingufu mu Butaliyani.
Ni amasezerano ashimangira umushinga wagutse w’u Butaliyani mu gufasha Afurika guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (Italian Mattei Plan).
Yitezweho gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa ingamba rwiyemeje zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire mu buryo burambye no kurushaho gushyira mu bikorwa Politiki yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Murangwa Yussuf, yashimangiye ko ayo masezerano afite agaciro agira ati: “U Rwanda rwashyize ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu musingi wa gahunda y’iterambere nk’uko bishimangirwa n’umusanzu rwiyemeje gutanga (NDCs). Mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kubaka ubudahangarwa no gukumira zashyizwe muri NDCs, kubaka ubushobozi, kubona imari ndetse no guhererekanya ikoranabuhanga nmi ingenzi.”
Yakomeje avuga ko ayo mafaranga u Rwanda rubonye aje kugira uruhare rukomeye mu muhigo wa miliyari 11 z’amadolari y’Amerika u Rwanda rwiyemeje.
Minisitiri w’Ibidukikije n’Umukekano w’Ingufu Girberto Pitchetto, yashimangiye ko u Butaliyani bukomeje gushyira imbaraga mu gushyigikira iterambere ry’umugabane w’Afurika.
Ati: “Mu Rwanda, tuzashora imari mu igenamigambi kuko ari ingenzi mu guhangana n’ibibazo bikomeye biterwa n’imihindagurikire y’ibihe byibasiye Akarere.”
Iyo nkunga ni igice cy’ubufatanye bwagutse bugaragaramo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) muri gahunda yo gushyigikira gahunda igamije kubaka ibiramba (RSF) aho u Rwanda rwasinyiye guhabwa miliyoni 319 z’amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2022.
Muri ubwo bufatanye hagaragaramo nanone kandi Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Banki y’u Burayi y’Ishoramari (EIB) n’ibindi bigo nterankunga by’u Burayi.