U Butaliyani: Abimukira 20 baguye mu mpanuka y’ubwato

Abimukira n’impunzi 20 bavaga muri Libya baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye hafi y’ikirwa cya Lampedusa mu Majyepfo y’u Butaliyani,mu gihe abarenga 15 baburiwe irengero bakomeje gushakishwa.
Ishami ry’Umuryango w’Ababibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’indi miryango ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, kuri uyu wa 13 Kanama, yemeje ko habonetse imirambo 20 mu gihe abagabo 56 n’abagore 4 barokowe.
Aljazeera yatangaje ko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na Loni byatangaje ko urugomo, gufatwa ku ngufu n’iyicarubozo bigamije ubujura bikomeje gukorerwa impunzi n’abimukira n’abandi bashaka inzira zo kujya mu bindi bihugu banyuze muri Libya.
Muri Gashyantare inzego z’Ubuyozi zabonye hafi imirambo 50 mu mva rusange aho byavuzwe ko ari ibikorwa by’ubugome byakorewe abashakaga kwambuka ngo bagere i Burayi banyuze muri icyo gihugu.
Umuvugizi wa UNHCR mu Butaliyani, Filippo Ungaro yatangaje ko kuva uyu mwaka watangira abantu 675 bamaze gupfira mu nyanja ya Mediterane yo hagati ubwo bageragezaga kwambuka berekeza mu bihugu by’i Burayi.
