U Bushinwa: Imvura yahitanye abantu bane yatumye hatangwa impuruza

U Bushinwa bwatangaje ko imvura idasanzwe ishobora kuzatera ibiza bizibasira intara 11 z’ u Bushinwa nyuma y’uko iyaguye mu Ntara Hebei yishe bane abandi umunani baburirwa irengero.
Televiziyo y’Igihugu y’u Bushinwa kuri uyu wa 28 Nyakanga yatangaje ko Ikigo cy’Iteganyagihe muri icyo gihugu, (Central Meteorological Observatory) cyavuze ko ibihe bigiye kuba bibi cyane bityo ko ibyago biterwa n’ibiza bishobora kuziyongera mu minsi iri imbere.
Abantu hafi ibihumbi 5 bo mu gace ka Miyun kari mu nkengero z’umurwa mukuru Beijing, bakomeje kuba mu kaga nyuma y’imvura nyinshi yabateje imyuzure n’inkangu.
Amafoto yakwirakwijwe ku rubuga rwa ‘WeChat’, yagaragaje inzu yo muri Miyun yarengewe n’amazi, imodoka n’ibindi byatwawe n’umwuzure mu gihe abarenga ibihumbi 10 babuze umuriro w’amashanyarazi.
Central Meteorological Observatory yavuze ko imvura ikomeye izakomeza kugwa mu no mu Majyaruguru y’u Bushinwa mu minsi itatu iri imbere.
Komisiyo y’Igihugu y’Iterambere mu Bushinwa, (National Development and Reform Commission) kuri uyu wa Mbere yatangaje ko iri gutegura inkunga ingana na miliyoni 7 z’amadolari ya Amerika mu rwego rwo gufasha intara ya Hebei, nk’uko bitangazwa na Xinhua.
Xinhua yavuze ko iyo nkunga izakoreshwa mu gusana imihanda n’ibiraro byangiritse, amashuri n’amavuriro n’ibindi byangijwe n’ibiza.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, imyuzure itunguranye yibasiye intara ya Shandong, mu burasirazuba bw’igihugu yahitanye abantu babiri abandi 10 baburirwa irengero, mu gihe mu Ntara ya Sichuan, inkangu yahitanye batanu inangiza imodoka.
