U Bushinwa: Abantu batanu bishwe na gaze yaturikiye muri Taiwan

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 13, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Inkongi y’umuriro yatewe no gutururika kwa gaze yahitanye abantu batanu ikomeretsa  barindwi bari mu igorofa ya 12 mu nyubako ari mu mujyi wa Taiwan.

Ishami rishinzwe iby’inkongi z’umuriro muri Taiwan kuri uyu wa Kane, ryatangaje ko nubwo inkongi yibasiye igorofa rya 12, abakoreragamo bacuruza ibyo kurya bari barabanje guhagarikwa kubera imirimo yo kubaka iryo gorofa yari irimo kuhakorerwa nubwo bitubahirijwe.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) mu mashusho byasakaje hanze byerekanye aho iyo gaze yari iteretse, iruhande rwayo harunze ibyuma by’ubwubatsi n’ibindi bikoresho.

Umwe mu bari aho ngaho babonye ibyo biba yavuze ko byari ibintu bikomeye cyane kandi biteye ubwoba ndetse ko umubare w’abapfa ushobora kwiyongera.

Lu yagize ati: “Nari ndi gukorera mu nyubako y’ubuyobozi bw’umujyi ahagana saa tanu n’igice z’umugoroba, nkimara kumva ibiturika nagize ubwoba. Byari ibintu bikomeye cyane kandi ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje.”

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 13, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE