U Bushinwa: Abana barenga 200 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kurya ibiryo biroze

Abana bigaga mu mashuri y’inshuke 233 bajyanywe igitaraganya mu bitaro biri mu Majyaruguru ashyira Iburengerezuba bw’u Bushinwa nyuma y’uko bariye ibiryo birogeshejwe ikirungo kitaribwa cyasizwe ku biryo.
Icyo kirungo cyasizwe mu rwego rwo kubirimbisha, ariko byaje kugaragara ko kitagenewe kuribwa ahubwo ari irange risanzwe kandi rifite ubumara bushobora kwangiza ubwonko, urwagashya n’impyiko cyane by’abana.
Abo bana bigaga ku ishuri ry’inshuke rya Peixin ryo mu Mujyi wa Tianshui, mu Ntara ya Gansu, nyuma yo kujyanwa mu bitaro uko ari 233 basanzwemo ibipimo biri hejuru by’uburozi biba muri ayo marange.
Itangazo rya Polisi ryagaragaje ko abantu umunani barimo n’umuyobozi w’ikigo batawe muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza kubera ayo makosa kandi babikoze nkana kuko basize ayo marange babibona ko atari ayo kuribwa.
Ababyeyi barerera kuri iryo shuri babwiye BBC ko batewe akababaro n’uburozi abana babo bariye cyane ko ari ubutinda mu mubiri kandi bushobora kuzabagiraho ingaruka z’igihe kirekire.
Ntawuramenya igihe abana bamaze barya ayo marange ariko ababyeyi benshi babwiye itangazamakuru ko kuva mu kwezi kwa Werurwe abana babo bagiye bagaragaza ibimenyetso nko kuribwa mu nda, amaguru no kubura ubushake bwo kurya.
Umuyobozi w’Umujyi wa Tianshui, Liu Lijiang, yavuze ko ibi bigaragaza uburangare mu bugenzuzi bw’ibiribwa ndetse bikwiye kubera isomo abasigaye.
