U Burusiya bwashinje u Butaliyani ivangura no kugwa mu mutego w’abanzi

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yashinje u Butaliyani ivangura, ivuga ko bwaguye mu mutego w’igitutu cy’abarwanya u Burusiya, nyuma y’uko busubitse igitaramo cy’umuhanzi ariko unayobora ibitaramo, Valery Gergiev w’inshuti ya Perezida Vladimir Putin.
Icyo gitaramo, byari biteganyijwe ko kizabera mu Mujyi wa Naples ku 27 Nyakanga cyari kuzahuriramo abahanzi bakomeye mu Butaliyani n’andi matsinda y’abanyamuziki akunzwe.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters kuri uyu wa Gatatu byatangaje ko bamwe mu banyapolitiki b’Abataliyani n’abarwanya ubutegetsi bwa Kremlin bo muri Ukraine n’u Burusiya bamaganye icyo gitaramo, bavuga ko Valery Gergiev ashyigikiye ku mugaragaro Perezida Vladimir Putin kandi yanga kwamagana intambara y’u Burusiya muri Ukraine.
Ku wa 21 Nyakanga ubuyobozi bwa Reggia di Caserta, inyubako igitaramo cyagombaga kuberamo bwatangaje ko icyo gitaramo cyasubitswe ariko ntihatanzwe impamvu yabyo.
Mu itangazo ry’ Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova kuri uyu wa Gatatu yamaganye icyo gikorwa, yemeza ko iyo nyubako iri mu maboko ya Guverinoma y’u Butaliyani ndetse anihanganisha Abataliyani babuze amahirwe yo kwishima mu gitaramo.
Valery Gergiev azwiho kuba inkoramutima ya Perezida Putin akunze gushyira ku mugaragaro ko amushyigikiye mu miyoborere ye nubwo yakunze kwibasirwa n’abarwanya ubutegetsi bwe kubera intambara bwashoje muri Ukraine.