U Burusiya bwarashe ingomero z’amashanyarazi 3 za Ukraine

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ingomero 3 z’amashanyarazi zo muri Ukraine zibasiwe n’ibitero by’u Burusiya mu ijoro ry’uwa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024.

Mu kugaba ibyo bitero u Burusiya bwakoresheje indege zitagira abapilote na misile mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ingufu muri Ukraine, German Galushchenko.

Izo ngomero z’amashanyarazi ziherereye mu bice bya Dnipropetrovsk, Poltava na Cherkasy.

Nk’uko byatangajwe na France 24, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Werurwe 2024, Minisitiri w’Ingufu muri Ukraine German Galushchenko, yatangaje ko indege zitagira abadereva na misile by’u Burusiya byibasiye amashanyarazi mu burasirazuba bwo hagati muri Ukraine mu ijoro.

Yatangaje ko hakajijwe ubugenzuzi bw’i Warsaw hifashishijwe ikirere cya Polonye, hagiye hakorwa imenyekanisha ry’ikirere, ryatanzwe ijoro ryose kuva ku wa Kane kugeza ku wa Gatanu muri Ukraine.

Minisitiri w’ingufu, German Galushchenko, yatangaje ko iki “gitero kinini” cyibasiye cyane cyane ahatunganyirizwa ingufu mu turere twa Dnipropetrovsk, Poltava na Cherkasy.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE