U Burusiya bwagabye ibitero simusiga kuri Ukraine (Amafoto)

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Nyuma y’umwuka mubi umaze igihe ututumba hagati y’u Burusiya na Ukraine, kuri ubu noneho Leta y’u Burusiya yemereye ingabo zayo gutangira ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare ku mijyi itandukanye ya Ukraine nyuma y’amabwiriza yatanzwe na Perezida Vladmir Putin.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byatangaje ijambo rya Perezida Putin arimo kwemeza ko ibitero simusiga byatangiye kugabwa ku mijyi itandukanye ya Ukraine nyuma yo kwinjira mu gace ka Donetsk kari mu rugabano rw’ibihugu byombi.

Perezida Putin avuga ko yemeje amakuru y”igikorwa kidasanzwe cya gisirikare’ mu Karere ka Donbas muri Ukraine, nyuma yo kumenya ubutaka bwigaruriwe n’inyeshyamba i Luhansk na Donetsk bakavuga ko basabye “ubufasha”.

Yongeyeho ko imirwano hagati y’ingabo z’u Burusiya na Ukraine yari ikibazo cy’igihe gusa. Nyuma y’igihe gito Putin atanze icyo kiganiro, hahise humvikana urusaku rw’imbunda ziremereye mu Mujyi wa Kyiv.

Icyo gitero simusiga cyagabwe ku kibuga cy’indege ndetse n’inyubako z’ingenzi zarashweho ibisasu. Hagaragaye urujya n’uruza rw’abantu bagerageza guhunga umujyi mu gihe abazize iryo turika ridasanzwe bakomeje kwiyongera.  

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko u Burusiya bumaze kuburira ubuzima bw’abasirikare basaga 50 muri iyi ntambara bwagabye kuri Ukraine bwirengagije ibiteganywa n’amahame mpuzamahanga. Binavugwa kandi ko mu gihe hari abasivili benshi bahuye n’ingaruka muri Ukraine, hari indege z’intambara 6 z’u Burusiya zimaze guhanurwa.

Ibisasu byagiye bisimburanywa mu Ntara ya Donetsk iherereye mu Burasirazuba bwa Ukraine ndetse zabirekuye zikaba zahise zisubira mu Burusiya mu gihe binavugwa ko hari ingabo zinjiriye icyo gihugu ziturutse mu nzira y’amazi zikagera ahitwa Odes muri Mariupol.

Al Jazeera yatangaje urutonde rw’amafoto agaragaza ubukana bw’iyi ntambara yahungabanyije Isi yose by’umwihariko uBurayi bugiye kwibasirwa n’ikibazo cy’ubuhunzi cy’abasaga miliyoni 5.

Imyotsi y’umuriro watewe n’ibisasu byarashwe n’indege z’u Burusiya muri imwe mu mijyi ya Ukraine
Abaturage bageragezaga guhunga imijyi yagabweho igitero simusiga
Umusirikare wa Ukraine
  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE