U Buhinde: Umunyamakuru wari warashimuswe yabonetse ari umurambo

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 5, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Umunyamakuru w’Umuhinde witwa Mukesh Chandrakar, ufite imyaka 32 yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi yaraburiwe irengero.

Umurambo wa Mukesh wakundaga gukora ku nkuru zivuga kuri ruswa mu Buhinde wavumbuwe mu kigega cy’ikigo cyubakaga umuhanda  muri Leta ya Chhattisgarh, mu Mujyi wa Bijapur nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC.

Nyuma yo kuburirwa irengero tariki ya 01 Mutarama, umuryango we wahise utanga ikirego kuri Polisi na yo itangira iperereza.

Polisi yavuze ko umurambo we wagararagayeho ibikomere bigaragara ko hari ababyihishe inyuma.

Mukesh Chandrakar yari umunyamakuru wigenga wakundaga gutangaza inkuru  kuri ruswa ivugwa mu mishinga y’ubwubatsi rusange, yanabaye Umuyobozi w’umuyoboro wa YouTube wamenyekanye nka ‘Bastar Junction’.

Nyuma y’urupfu rwe, akanama gashinzwe itangazamakuru mu Buhinde kasabye Guverinoma kubaha raporo ku byabaye.

Ibitangazamakuru byo mu Buhinde byavuze ko hari bamwe mu  bafashwe bakekwaho urupfu rw’uwo nmunyamakuru harimo na mubyara we.

Abanyamakuru banakoze imyigaragambyo basaba ko hafatwa ingamba zikomeye ku bakekwaho kuba baragize uruhare mu rupfu rwe.

Ubugizi bwa nabi bukorerwa abanyamakuru kuri ruswa ntibusanzwe mu Buhinde ariko muri Gicurasi 2022, Subhash Kumar Mahto, umunyamakuru wigenga uzwiho gutanga amakuru ku bagucukura umucanga mu buryo butemewe n’amategeko, yarashwe mu mutwe n’abagabo bane batamenyekanye ubwo yari hafi y’urugo rwe muri Bihar.

Inzego zishinzwe itangazamakuru n’abanyamakuru bigenga zitangaza abanyamakuru batatu cyangwa bane buri mwaka bicwa mu Buhinde  bazira akazi kabo, bigatuma iki gihugu kiza mu bishinjwa kuniga itangazamakuru bikanahohotera abanyamakuru.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 5, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE