U Buhinde: Polisi yataye muri yombi 44 bamaze imyaka itanu basambanya umwana

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 14, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Polisi y’u Buhinde mu Ntara ya Kerala yataye muri yombi abagabo 44 muri 62 bakekwaho gusambanya  umwana w’umukobwa mu gihe cy’imyaka itanu, ubwo yari atarageza imyaka y’ubukure.

Mu rubanza rwashenguye abantu benshi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025,  umuyobozi wa Polisi muri  Kerala  mu majyepfo y’u Buhinde yatangaje ko uwo mukobwa batangiye kumusambanya afite imyaka 13 gusa.

Uwo mukobwa wafashwe ku ngufu ariko utatangajwe umwirondoro nawe yemeje ko yasambanyijwe n’abagabo 62 mu gihe kingana n’imyaka itanu nubwo polisi kugeza ubu imaze kumenya umwirondoro w’abagera kuri 58.

Mu bamenyekanya bane muri bo na bo baracyari abana batarageza imyaka y’ubukure.

Umuyobozi wungirije wa Polisi mu gace  ka Pathanamthitta, PS Nandakumar yatangarije ikinyamakuru Reuters ko abo bandi basigaye batarafatwa na bo vuba bazashyikirizwa ubutabera.

Iki kibazo  cyamenyekanye nyuma y’uko uwo mukobwa abivugiye mu biganiro yarimo birebana n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nubwo yavuze ko yasambanyijwe n’abagabo mu myaka itanu.

Nandakumar, uyoboye iperereza, yavuze ko amakuru y’ukuntu ibyaha byakozwe akiri mu nzego  z’iperereza.

Umuryango umukobwa akomokamo watangaje ko yatangiye guhohoterwa ku myaka 13, ko ari bwo umuturanyi yamufashe ku ngufu.

Mu 2022, mu Buhinde habaruwe abagore bafashwe ku ngufu  31 000 kandi nyuma byagaragaye ko abahanirwa icyo cyaha ari bake cyane.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 14, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE