U Buhinde: Abarwanyi berenga 30 ba Maoist barashwe mu kico

Igisirikare cy’u Buhinde cyatangaje ko cyishe abarwanyi 31 bo mu mutwe w’Aba Maoist ubwo bari mu mashyamba y’Intara ya Chhattisgarh.
Kuri iki Cyumweru, Polisi y’icyo gihugu yatangaje ko abakomando babari b’u Buhinde na bo baguye muri iyo mirwano ndetse abandi babiri barakomereka.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko intara ya Chhattisgarh ari agace kabaye isibaniro ry’aba Maoist bavuga ko barwanira uburenganzira bw’abakene.
Umuyobozi wa Polisi, Sundarraj Pattilingam, yavuze ko nubwo abarwanyi 31 ari bo babarurwa ko bapfuye ariko umubare ushobora kwiyongera ndetse imirwano y’iki cyumweru ikaba ari yo ikaze ibaye kuva Guverinoma yashyiraho ingamba zikomeye zo gukumira urugomo rw’uwo mutwe wo mu myaka ya 1960.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Amit Shah, yavuze ko Guverinoma ifite icyizere cyo gutsinsura uwo mutwe bitarenze mu mwaka wa 2026 kandi bizaba ari insinzi ikomeye.
Aba Maoists bavuga ko barwanira guteza imbere imiyoborere himakazwa uburenganzira bungana hagati y’amoko n’bakene bo mu bice by’ibyaro.
Batangiye ibikorwa byabo mu mpera 1960, mu Ntara y’Uburengerazuba bwa Bengal baza gukwirakwira mu bice byose by’igihugu aho bari aharenga kimwe cya gatatu cy’Uturere 600 two mu Buhinde.
Ibikorwa by’igisirikare byo kuwanya aba barwanyi byagiye bikaza umurego mu myaka yashize bituma abarwanyi bacika intege ndetse barekura uduce twinshi two mu misozi bari barigaruriye.