U Buhinde: Abantu 18 bishwe n’umubyigano

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 16, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abantu 18 barimo abagore 13 n’abana 5, ni bo bamaze kubarurwa ko baguye mu  muvundo w’ababyiganiraga kujya muri gari ya moshi mu Murwa Mukuru wu Buhinde, New Delhi, nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuruby’u Buhinde (Press Trust of India) kuri iki Cyumweru.

Iyo mpanuka yabaye ku wa 15 Gashyantare, ubwo ibihumbi byinshi by’abantu byari byuzuye kuri Sitasiyo ya gari ya moshi i New Delhi, bayitegereje bituma bamwe bagwirirana bakandagiranaho ndetse n’abaguye hasi barabaribata kubera umuvundo.

Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Atishi Marlena Singh, yatangaje ko uwo muvundo watewe n’Abahindu bari bavuye mu birori bitagatifu i Prayagraj mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Sheela Devi, wari mu Bitaro bya Lok Nayak Jai Prakash Narain, i New Delhi ategereje umurambo w’umuntu we waguye muri iyo mpanuka, yatangaje ko uwo muvundo watewe n’itangazo ryari riteye urujijo ryerekeye ihindagurika ry’imihanda n’ibyerekezo bya gari ya moshi bituma abaturage buzura kuri iyo sitasiyo habaho gukomatira kuyinjiramo.

Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi yavuze ko ababajwe n’iyo mpanuka ndetse ko yifatanyije mu kababaro n’ababuze ababo kandi ari gusengera abakomeretse ngo bakire vuba.

Ati: “Ibitekerezo byange biri kuri abo babuze ababo. Nifurije abakomeretse gukira vuba kandi inzego z’ubuyobozi ziratanga ubufasha ku miryango y’ abahitanywe n’iyo nsanganya.”

Ni mu gihe ubuyobozi bwa gari ya moshi bwatangaje ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane ibintu nyakuri byateye iyo mpanuka.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 16, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE