U Buhinde: Abagera kuri 15 baguye mu mpanuka ya gari ya moshi

Abantu bagera kuri 15 bapfuye abandi benshi barakomereka nyuma yuko gari ya moshi itwara imizigo yagonganye na gari ya moshi itwara abagenzi muri Leta ya Bengal mu Burengerazuba bw’u Buhinde.
Gari ya moshi ni imwe mu miyoboro ikoreshwa mu gutwara abagenzi babarirwa muri za miliyoni buri munsi mu Buhinde.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, gari ya moshi itwara imizigo yagonze Express ya Kanchanjunga mu karere ka Darjeeling.
Raporo ya mbere yerekana ko icyateye impanuka ari ikosa ry’abantu. Umuhanda wa gari ya moshi uhuze cyane wandika impanuka amagana buri mwaka.
Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters byabitangarijwe na Abhishek Roy, umupolisi mukuru mu Karere ka Darjeeling, mu gace ka Leta y’iburasirazuba, aho impanuka yabereye, yavuze ko nibura imirambo 15 yakuwe mu bice bya gari ya moshi yangiritse.
Roy yongeyeho ko abantu bagera kuri 30 bakomeretse kandi itsinda ry’abatabazi ry’abapolisi n’ingabo z’igihugu zishinzwe guhangana n’ibiza zikorana n’abaganga n’abaturage bo muri ako gace kugira ngo batabare banasukure gare ya moshi yangiritse.
Sabyasachi De, umuvugizi wa gari ya moshi yo mu majyaruguru y’uburasirazuba, yavuze ko batatu mu bapfuye ari abakozi ba gari ya moshi.
Abaganga, ambilansi (Imbangukiragutabara) hamwe n’itsinda rishinzwe kurwanya ibiza boherejwe aho impanuka yabereye, yabereye hafi ya sitasiyo ya New Jalpaiguri, nk’uko Minisitiri w’Intara ya Bengal y’Iburengerazuba, Mamata Banerjee yabitangaje kuri X.
Minisitiri ufite mu nshingano ze ibijyanye na gari ya moshi Ashwini Vaishnaw yavuze ko abakomeretse bajyanwe mu bitaro.