U Bugereki: Abarenga 1000 bahungishijwe inkongi y’umuriro

Inkongi y’umuriro yatangiye ku mugoroba wo ku wa 02 Nyakanga ikomeje kwibasira ikirwa cya Crete mu Bugereki hafi y’Umujyi wa Lerapetra mu Ntara ya Lasithi ikomeje gutuma abantu barenga 1500 bava mu byabo.
Inzego zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi zatangaje ko nta muntu uramenyekana wishwe nuwo muriro ariko abantu bari guhumeka umwuka wanduye, kandi abasaga 1 500 barimo abaturage n’abakerarugendo bamaze guhungishirizwa mu bindi bice bitekanye.
Ubuyobozi bwo muri iyo Ntara bwatangaje ko ako gace ari ak’imisozi miremire n’amashyamba gasurwa cyane na ba mukerarugendo ndetse gakorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi kandi ko inzu zimwe zakongotse kubera umuyaga mwinshi watije umurindi kwihuta k’umuriro.
Umuyobozi ushinzwe umutekano w’abaturage ku rwego rw’Intara, Nektarios Papadakis yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ko umuriro ukomeje kwiyongera bitewe n’umuyaga ariko ko abaturage bahungishijwe kandi batekanye.
Inzego z’Umutekano zasabye abaturage guhunga vuba na bwangu kandi ntihagire uhirahira asubira inyuma ngo agiye guhungisha imitungo ye.
Crete ni kimwe mu bice bikurura ba mukerarugendo benshi mu Bugereki haba abo imbere mu gihugu no hanze yacyo ariko raporo yashyizwe hanze n’inzego z’ubutabazi yagaragaje ko hari mu byago byinshi byo gukomeza kwibasirwa n’inkongi muri ibi bihe by’impeshyi.
Mu 2018 inkongi ikomeye yibasiye Umujyi wa Mati uri mu Burasirazuba bwa Antens yahitanye abarenga 100 ndetse benshi baguye mu mazi ubwo bageragezaga guhunga baciye mu nyanja.


