U Bufuransa bwatanze miliyari 10 Frw, akura abahinzi b’u Rwanda mu bukene

Leta y’u Bufaransa yateye inkunga ya miliyoni 10 z’Amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha abahinzi baciriritse bo mu Rwanda kugira ngo bihaze mu biribwa no kubona umusaruro uhagije.
Ni inkunga yatanzwe mu buryo bw’inguzanyo yishyurwa nta nyungu, ikaba yatanzwe binyuze mu Kigo cy’Iterembere cy’u Bufaransa(AFD), mu ishami ryacyo rya PARPARCO ryasinyanye amasezerano n’Umushinga One Ancre Fund (Tubura) usanzwe ufasha abahinzi bo mu Rwanda no muri Afurika, kongera umusaruro w’ibihingwa, kubona amasoko y’umusaruro no kwihaza mu biribwa.
Ubwo aya masezerano yasinywaga ejo kuwa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2024, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre yashimangiye ko iyi nkunga ari ingenzi kandi izafasha abaturage kwikura mu bukene.
Umuyobozi wa Parparco Francoise Lombard yavuze ko iyi ari inguzanyo izishyurwa nta nyungu, ikaba igamije gufasha abahinzi kwihaza mu biribwa nk’uko ari na yo gahunda basanzwe bafite mu bihugu 9 by’Afurika bafasha.
Ati: “Iyo nkunga izafasha mu kugabanya ubukene, by’umwihariko mu bice byo mu cyaro hari abahinzi bataratera imbere, izazamura imibereho myiza y’abaturage ndetse no kwita ku buzima bw’abahinzi n’imiryango yabo kuko bazajya bahabwa imbuto ku gihe, bahabwe n’amahugurwa.
Izafasha kandi gusigasira ubukungu muri Afurika, guhangana n’inzara ku Isi ndetse no gukomeza gushyira imbere intego yo kurwanya ubusumbane mu bantu nk’uko ari byo dushyize imbere muri iyi myaka iri imbere”.
Umuyobozi Mukuru wa One Ancre Fund, Bwiza Belinda yavuze ko iyo nkunga igiye gufasha abahinzi bo mu Rwanda basaga miliyoni 2 bafashwa n’uwo mushinga.
Ati: “PROPARCO yaduhaye inkunga mu buryo butandukanye kuko turi mu buhinzi, dufasha abahinze, ikaba ari inguzanyo inyungu yayo ibari hasi, sinavuga ibikubiye mu masezerano.
Bwiza Belinda yakomeje avuga iyo nkunga bagiye kuyikwirakwiza mu bahinzi kandi bazabaguriza nta nyungu batswe.
Ati: “Bikorwa buri mwaka hano mu Rwanda nta kintu batwungukira, bishyura mu mwaka gahoro gahoro, ariko iyo umwaka ushize bagomba kwishyura amafaranga yose bafashe ku nguzanyo”.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Telesphore Ndabamenye, ahamya ko One Ancre Fund ifasha cyane Leta gutuma abaturage beza neza ndetse no gusobanukirwa ibijyanye n’ubuhinzi butanga umusaruro.
Ati: “One Ancre Fund ni umufatanyabikorwa dufatanya mu kongera umusaruro bakaba bafite uburyo babikora baba bahinzi babona inyongeramusaruro mu gukorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro ariko noneho bakegera ba bahinzi mu bijyanye no kubongerera ubushobozi mu bijyanye no kongera umusaruro no mu bijyanye no kurwanya ibyonnyi, ni gahunda bakoze kuva kera bakagenda bayagura.”
Ubusanzwe One Ancre Fund ni umushinga utari uwa Leta watangiye mu mwaka wa 2007, ukaba wita ku bahinzi batandukanye aho bahabwa imbuto n’inyongeramusaruro (ifumbure) ku giciro cyagenwe na Leta harimo nkunganire.
Umuhinzi ahabwa imbuto akazayishyura amafaranga amaze kweza cyangwa se akagenda ayishyura buhoro buhoro kugeza mu kwezi ka Nyakanga buri mwaka, aho abahinze bose mu Rwanda baba bamaze kweza.
Niba umuhinzi yahawe imbuto cyangwa ifumbire y’amafaranga 50 000 iyo amaze kweza yongera kuyasubiza nta nyungu atanze.



