U Budage burashima gahunda yo gukingira COVID-19 mu Rwanda

Leta y’u Budage irashima uburyo u Rwanda rwitwaye neza mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, by’umwihariko uko gahunda yo gukwirakwiza inkingo za COVID-19 yateguwe neza kandi ikanitabirwa mu buryo bw’intangarugero ku mugabane w’Afurika no hanze yawo.
U Rwanda rukomeje guharanira kuza ku isonga mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID-19 kuva icyo cyorezo cyagaragara bwa mbere mu Rwanda taliki ya 14 Werurwe 2020 ubwo hafatwaga ingamba zikomeye zo kwirinda ko iki cyorezo gitwara ubuzima bw’imbaga y’Abanyarwanda benshi nk’uko byagendaga mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Kuva mu ntangiriro za Werurwe 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye gahunda yo gukingira abaturage mu buryo bwagutse, uwo mwaka urangira rurengeje 1% ku ntego y’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yari iyo gukingira nibura 40% by’abaturage muri buri gihugu ku isi.
Kuri ubu u Rwanda rurasatira kwesa undi muhigo wo gukingira nibura 70% by’abaturage bitarenze muri Kamena 2022, mu gihe OMS yo yifuza ko iyo ntego igomba kugerwaho bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.
Kuri ubu mu Rwanda, abantu 8,820,124 muri miliyoni 13 z’abaturage ni bo bamaze gukingirwa nibura doze ya mbere y’urukingo rwa COVID-19, bakaba barimo 7,833,942 bahawe doze ebyiri. Ni mu gihe abandi barenga miliyoni 1 n’ibihumbi 707 bamaze guhabwa doze ya gatatu yo gushimangira.
Minisitiri ushinzwe Ubukungu n’Iterambere w’u Budage Svenja Schulze uri mu ruzinduko rw’iminsi ine, yashimye gahunda y’ikingira mu Rwanda ashimauburyo yahise ishyirwa mu bikorwa n’uburyo igikorwa cyo gushaka inkingo cyihutishijwe zikanegerezwa abaturage bose, mu bihe ibihugu byinshi byagwe kugendera kuri uwo muvuduko.
Minisitiri Svenja Schulze yabigarutseho ku wa Mbere, mu nama yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda yagarutse ku buryo ishoramari ry’ikigo BionTech mu Rwanda n’ahandi muri Afurika ari intambwe ikomeye mu guca ubusumbane bwo kubona inkingo n’indi miti kuri uyu mugabane.

BionTech ni ikigo cyo mu Budage gifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Mainz, kikaba gitegura kikanatunganya inkingo n’indi miti gikoresheje ikoranabuhanga rigezweho; cyiyemeje gufasha u Rwanda kubona uruganda rukora inkingo zitandukanye zirimo n’iza COVID-19.
Icyo kigo cyateguye ikoranabuhanga rigezweho ry’inganda z’inkingo ryiswe (BionTainers) ryitezwe mu mu Rwanda bitarenze mu mpera z’uyu mwaka kuko uruganda ruzazanwa rwuzuye rugashyirwa ahabugenewe bitabaje gufata ikindi gihe cyo kuruteranyiriza aho rugomba kuba ruri.
Urwo ruganda rwubatswe muri za kontineri rwitezweho kuzaba rukwiye kuri metero kare 800, rukaba rugizwe na kontineri 12 zigabye mu byiciro bibiri bigizwe n’ahavangirwa imiti n’ahatunganyirizwa inkingo.
BioNTech yatahuye ko gutegura no gukora inkingo za mRNA bishobora gukorerwa icyarimwe, hanyuma icyiciro cyo kuzishyira mu macupa no kuzibika bigakorwa n’abanyagihugu.
Buri ruganda mu zizubakwa mu Rwanda, Sennegal na Ghana ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze zigera kuri miliyoni 50, kandi izo nganda ntizizakora inkingo za COVID-19 gusa kuko ruzatanga n’iz’izindi ndwara zirimo malaria, VIH/SIDA n’igituntu.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko ikibazo cy’ubusumbane mu kubona inkingo cyagiye kigaragara cyane ku mugabane w’Afurika n’ahandi hatandukanye, bityo ko ari ingenzi ko ibihugu by’Afurika bitangira kubaka ibikorwa remezo byo kwikorera inkingo bikajyana no kubaka inzego zihamye z’ubugenzuzi bw’ubuziranenge.
Yakomeje agira ati: “Kubona intsinzi mu gukorera inkingo n’indi miti mu Rwanda no muri Afurika, bisaba ubufatanye buhamye kandi buramba hagati y’abafatanyabikorwa bose, harimo n’ubuhuza impuguke n’inganda zikora imiti.”
Yavuze ko ku bufatanye n’Umuryango kENUP Foundation ndetse na BioNTech Group, u Rwanda rwiyemeje kubaka ubushobozi bwo guharanira kuba icyitegererezo mu gukora inkingo za COVID-19 ndetse n’izikingira izindi ndwara, ashimangira ko ubutwererane bw’u Rwanda n’u Budage buzagira uruhare rukomeye mu guharanira ko Afurika ikomeza kwirinda ibyorezo mu buryo buboneye.


idrissa says:
Werurwe 7, 2022 at 8:20 amAriko se ko ubukoroni bukomeje kuba U Rwanda rukingira abaturage barwo ubudage biwkiye kubashishikaza gute?? twe se twarabashimye bakingira ababo??