U Bufaransa: Umugeni yarashwe ku munsi w’ubukwe

Umugeni w’imyaka 27 yarashwe ahita apfa ku munsi w’ubukwe mu gihe umugabo we yakomeretse ubwo ikirori cyari kirimbanyije mu bukwe bwabereye mu cyaro kiri hafi y’Umujyi wa Avignon mu Majyepfo y’u Burasirazuba bw’u Bufaransa.
BBC yatangaje ko umwe mu bakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi na we yahise ahasiga ubuzima mu gihe inzego z’umutekano zigikomeje iperereza ryimbitse.
Ubwo bukwe bwabaye ku wa 22 Kamena 2025 bwanakomerekeyemo abandi bantu babiri barimo n’umwana w’imyaka 13.
Nubwo icyateye abagizi ba nabi kwica umugeni kitaramenyekana ariko ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byavuze ko ubwo bwicanyi bushobora kuba bufitanye isano n’intambara zishingiye ku biyobyabwenge.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi ntiburasobanura aho umugeni cyangwa umugabo we bari bahuriye n’ibyo bitero cyangwa niba bashobora kuba batiranyijwe.
Meya wo muri ako gace, Didier Perello, yagaragaje akababaro atewe n’ibyo bikorwa ndetse yihanganisha ababuze ababo ariko avuga ko ahabereye ubwo bugizi bwa nabi ari mu nyubako yaje gukodeshwa n’abantu batari abo muri ako gace muri Werurwe uyu mwaka.
